Aba bakinnyi bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Ni nyuma y’uko bari bakumwe n’ikipe y’igihugu ya Sudani iheruka gusezererwa na Senegal mu gikombe cya Afurika cya 2025 kirimo kirabera muri Morocco.
Yasezerewe muri 1/8 itsinzwe ibitego 3-1 nyuma y’uko yari yazamutse ivuye mu itsinda E nk’ikipe yatsinzwe neza. Abo bakinnyi 10 nibo Muhammad Abdul Rahman, Abdul Raouf Yaqoub, Muhammad Ahmed Ernaq, Tayyib Abdul Raziq, Salah Adel, Yasser Muzamil, Yasser Awad, Ali Abdullah Abu Ashreen, Mustafa Karshoum na Walidin Khidr Bogba.
Aba bakinnyi bagiye gukomezanya n’abandi gukina imikino ya shampiyona y’u Rwanda ndetse banitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League. Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri shampiyona y’u Rwanda bitewe n’uko iwabo hari ikibazo cy’umutekano, Ejo yatsinze Musanze FC 1-0.
Kugeza ubu Al Hilah SC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 23 nyuma y’imikino 11 imaze gukina, ikaba irushwa na Police FC ya mbere yo imaze gukina imikino 15 amanota 9.

Al Hilal SC yatangaje ko yakiriye abakinnyi 10 bayo bari baragiye mu gikombe cya Afurika
