"Akatari amagara" Filimi nshya yerekana ko ugiriwe ineza n'uwo yayigiriwe aba agira Imana

Cinema - 12/06/2014 11:17 AM
Share:
"Akatari amagara" Filimi nshya yerekana ko ugiriwe ineza n'uwo yayigiriwe aba agira Imana

Kuri uyu wa 16 Kamena, harasohoka filimi yitwa “Akatari amagara ", irimo abakinnyi bazwi muri “Zirara zishya " yitiriwe Kanyombya, hamwe n’umugabo ufite umubyibuho udasanzwe, ikaba yerekana uburyo ugiriwe ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana, ariko kandi Inabi ugiriye umuntu byanze bikunze irakugaruka.

Muri iyi filimi Kabiligi yishwe ahowe umutungo we, aho abo yagiriye neza babonye atangiye gukungahara bagahita bamwica, hanyuma mu bukene bwinshi, abana be bakajya kwa se wa bo bagatangira kwiba bayogoza abaturanyi banashaka kwihorera.

Jeanne

Ingabire Marie Jeanne uzwi nka Mama Rumende ni we wayoboye iyi filimi

Harimo kandi ikindi gice, aho Rurangwa yihoma bihomoka kuri Alexia wikundira ifaranga, aho uyu musore umwe mu bakozi bo mu kigo cyashinzwe na Rurangwa yakundaga uwo mukobwa azi ko bazashakana, n’aho uwo mukobwa we yibereye muri gahunda yo kurya ubuzima.

Harimo kandi aho Matiyasi waje guhura n’uruva gusenya nyuma yo kurya umwenda wa Rugereka.

Sikitu

Sikitu Jerome nyiri iyi filimi akaba umwe mu banayikinnyemo, apima ibiro 135 ku myaka ye 55, ariko ngo gukina bimufasha kurwanya ubusaza, bikanamurinda gutekereza cyane

Aganira na Inyarwanda.com Sikitu Jerome nyiri iyi filimi akaba Umugabo w’imyaka 55 ufite umubyibuho udasanzwe, aho apima ibiro 135, ndetse akaba n’umwe mu bayikinnye, avuga ko yatekereje iyi filimi mu rwego rwo kwerekana bumwe mu buzima abantu babaho ku isi by’umwihariko mu Rwanda.

Sikitu Jerome yagize ati: “Izina ry’iyi Filimi ni umugani natwe twasanze, uvuga ngo “Akatari amagara barahaha”. Iyi filimi yerekana uburyo bubiri bw’imibereho (ubwo mu cyaro n’ubwo mu Mujyi) hakabamo aho umuntu akora akagira ibyo ageraho byamufasha guhita ahindura ubuzima akava mu cyaro akajya mu Mujyi.”

Sikitu yakomeje agira ati: “Gusa uko ubana n’abantu mu bucuti, mu buryo mwabanye cyangwa icyo mwamariranye, urareba ugasanga hari abo wagiriye neza bakaguhinduka, ari na cyo cyabaye ku mugabo Kabiligi muri iyi filimi. Aho ni ho nahereye mvuga ko “Akatari amagara bahaha”.

Sikitu yashoje agira ati: “Iyi filimi ifite ibyo yigisha haba ku bato cyangwa ku bakuru, kandi uzayireba azabonamo ikinyarwanda cy’umwimerere gifite icyo kivuga kandi cyubaka.”

Yakomeje atubwira ko gukina filimi ari byiza kuri we, aho yagize ati: “Gukina film ndabikunda kdi nzabikomeza…Bituma nduhura ubwonko si njye kure cyane mu bitekerezo, kandi bikamfasha kurwanya ubusaza.”

Iyi filimi yayobowe na Ingabire Marie Jeanne, ikaba ikinwamo na bamwe mu bakinnyi bazwi nka Kalisa Ernest usanzwe akina yitwa Samusure uzwi muri filimi “Zirara zishya”, Gahongayire Solange bita Zuzu uzwi muri filimi nka “Ndi amahe” aho akina yitwa Nyirabase, Umutoni Assiah na we wakinaga yitwa Inamwiza, na Gasasira Jean Pierre uzwi muri “Zirara zishya” aho yakinnye yitwa Kanyamanza ariko akaba azwi no mu zindi filimi nyarwanda nyinshi, aba kimwe n’abandi bakiyongeraho Sikitu Jerome ukinnye filimi ye ya mbere kandi ngo akaba yiteguye kubikomeza.

Kalisa Ernest

Kalisa Ernest uzwi nka Samusure na we ari mu bakinnye iyi filimi

Kuva kuwa mbere tariki ya 16 Kamena 2014, abakunzi ba filimi nyarwanda bazatangira kureba iyi filimi ikinnye mu bice (iri mu bwoko bwa filimi za Series), ku ikubitiro ikaba yasohotse ari ibice bitatu bya mbere, ikazakomeza gukinwa bijyanye n’ubuzima busanzwe muri sosiyete.

Zuzu

Gasasira Jean Pierre

Gasasira Jean Pierre uzwi nka Kanyamanza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...