Ni
ibirori byabereye i Remera byitabirwa n’ababyeyi b’aba banyeshuri, inshuti n’abavadimwe
baje kwifatanya nabo kuri uyu munsi mukuru ndetse n’umunsi utazibagirana ku
buzima bwabo by'umwihariko ubuzima bw’akazi kabategereje ku isoko ry’umurimo.
Mu
mpanuro aba banyeshuri bahawe, harimo kujya gukoresha ubumenyi bakuye muri
Action College biteza imbere ndetse banateza imbere aho bakomoka cyane ko buri
munyeshuri usoje muri iri shuri agera ku isoko ry’umurimo ari imari ikomeye.
Umwe
mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Action College, MUTESI Olive yashimiye
iri shuri ku bw'amahirwe adasanzwe riha buri wese ndetse n’ubumenyi batanga
kandi ubuhawe agera ku isoko ry’umurimo yisanga.
Ati: “Turashimira Action College tunashimira Leta yacu yatwemereye ikaduha umutekano
dukoreramo. Turashimira abafatanyabikorwa ba Action College barimo Radisson Blue
bajya baduha amahirwe. Nkange ndi mu banyeshuri bagize amahirwe yo kuba nkorera
imenyerezamwuga muri Radisson Hotel.”
Akomeza
agira ati: “Turabashimira ibyo bigo byemeye kugirana ubufatanye na Action
College bakaduha amahirwe yo gushyira mu ngiro ibyo tuba twize.”
Vice
Chancellor wa Action College, yavuze ko intego ya Action College uyu munsi ari “Kubaka
ubumenyi buzana impinduka” avuga ko izo mpinduka zizabonekera mu masomo atandukanye
aba banyeshuri basoje harimo Indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igishinwa, Ikidage,
Gukora ubwiza harimo gusuka no gutera ibirungo (Makeup), mechanic, gufata no
gutunganya amashusho n’ubumenyi kuri mudasobwa.
Umuyobozi
wari uhagarariye ubuyobozi bwa Action College, Ingabire Cynthia yavuze ko iri
shuri riri gutera imbere kandi ko urugendo rukomeje kuko batangiye ari “Action
Driving and Languages school” aho bigishaga indimi no gutwara gusa ariko nyuma
haje kongerwamo imyuga n’amasomo y’abakandida bigenga.
Icyo
gihe, Action College yari ifite ishami rimwe n’abakozi 15 gusa ariko ubu bamaze
kugira amashami 10 mu mujyi wa Kigali no mu Ntara bakaba bakoresha abakozi 200.
Ibyo byumvikanisha ko atari uguha ubumenyi abanyeshuri gusa ahubwo Action
College igira uruhare mu gutanga akazi.
Umuyobozi
ushinzwe amasomo muri Action College, Emmanuel yavuze ko abasoje amasomo yabo
uyu munsi bahawe impamyabushobozi ya Action College ariko hari ibigo bitandukanye
bafitanye amasezerano bityo mu minsi iri imbere hari n’abandi bazajya bahabwa
impamyabushobozi z’ibindi bigo.
Kuva
mu kwezi kwa mbere, Action College iratangira kwakira abanyeshuri bashya bo
kurahura ubumenyi nk’uko umuyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Action
College abitangaza.
Muri
ibi birori, umuhanzi Senderi washimiye Action College kubwo kumutera ingabo mu bitugu agakora ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 mu muziki, yataramiye abitabiriye uyu muhango wo gutanga
impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 600 basoje amasomo yabo muri iri shuri.














