Abanyeshuri basaga 600 basoje amasomo muri Action College – AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 20/12/2025 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

 Abanyeshuri basaga 600 basoje amasomo muri Action College – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ku nshuro ya kabiri, Action College yakoze ibirori byo gusoza amasomo y’abanyeshuri aho uyu munsi hasoje abasaga 600 bigaga mu ndimi, imyuga ndetse no gutwara imodoka.

Ni ibirori byabereye i Remera byitabirwa n’ababyeyi b’aba banyeshuri, inshuti n’abavadimwe baje kwifatanya nabo kuri uyu munsi mukuru ndetse n’umunsi utazibagirana ku buzima bwabo by'umwihariko ubuzima bw’akazi kabategereje ku isoko ry’umurimo.

Mu mpanuro aba banyeshuri bahawe, harimo kujya gukoresha ubumenyi bakuye muri Action College biteza imbere ndetse banateza imbere aho bakomoka cyane ko buri munyeshuri usoje muri iri shuri agera ku isoko ry’umurimo ari imari ikomeye.

Umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Action College, MUTESI Olive yashimiye iri shuri ku bw'amahirwe adasanzwe riha buri wese ndetse n’ubumenyi batanga kandi ubuhawe agera ku isoko ry’umurimo yisanga.

Ati: “Turashimira Action College tunashimira Leta yacu yatwemereye ikaduha umutekano dukoreramo. Turashimira abafatanyabikorwa ba Action College barimo Radisson Blue bajya baduha amahirwe. Nkange ndi mu banyeshuri bagize amahirwe yo kuba nkorera imenyerezamwuga muri Radisson Hotel.”

Akomeza agira ati: “Turabashimira ibyo bigo byemeye kugirana ubufatanye na Action College bakaduha amahirwe yo gushyira mu ngiro ibyo tuba twize.”

Vice Chancellor wa Action College, yavuze ko intego ya Action College uyu munsi ari “Kubaka ubumenyi buzana impinduka” avuga ko izo mpinduka zizabonekera mu masomo atandukanye aba banyeshuri basoje harimo Indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igishinwa, Ikidage, Gukora ubwiza harimo gusuka no gutera ibirungo (Makeup), mechanic, gufata no gutunganya amashusho n’ubumenyi kuri mudasobwa.

Umuyobozi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Action College, Ingabire Cynthia yavuze ko iri shuri riri gutera imbere kandi ko urugendo rukomeje kuko batangiye ari “Action Driving and Languages school” aho bigishaga indimi no gutwara gusa ariko nyuma haje kongerwamo imyuga n’amasomo y’abakandida bigenga.

Icyo gihe, Action College yari ifite ishami rimwe n’abakozi 15 gusa ariko ubu bamaze kugira amashami 10 mu mujyi wa Kigali no mu Ntara bakaba bakoresha abakozi 200. Ibyo byumvikanisha ko atari uguha ubumenyi abanyeshuri gusa ahubwo Action College igira uruhare mu gutanga akazi.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Action College, Emmanuel yavuze ko abasoje amasomo yabo uyu munsi bahawe impamyabushobozi ya Action College ariko hari ibigo bitandukanye bafitanye amasezerano bityo mu minsi iri imbere hari n’abandi bazajya bahabwa impamyabushobozi z’ibindi bigo.

Kuva mu kwezi kwa mbere, Action College iratangira kwakira abanyeshuri bashya bo kurahura ubumenyi nk’uko umuyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Action College abitangaza.

Muri ibi birori, umuhanzi Senderi washimiye Action College kubwo kumutera ingabo mu bitugu agakora ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 mu muziki, yataramiye abitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 600 basoje amasomo yabo muri iri shuri.

Abanyeshuri basaga 600 basoje amasomo yabo muri Action College


Abanyeshuri bahize abandi mu byiciro by'amasomo byose, bashimiwe 

Umuyobozi uhagarariye ubuyobozi wa Action College yashimiye ibigo bitandukanye bikorana na Action College kugira ngo hatangwe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri biga muri iri shuri

Vice Chancellor wa Action College yashimiye umuhate aba banyeshuri bagaragaje mu gihe cy'amasomo yabo

Butera Knowless yitabiriye ibi birori ndetse na Senderi wataramiye abitabiriye ibi birori 

Kwizigira Jean Claude ukorera RBA niwe wayoboye ibi birori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 600 basoje amasomo yabo muri Action College

REBA INSHAMAKE Y'UKO IBI BIRORI BYAGENZE 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...