Abanyeshuri barenga ibihumbi 7 bakopeye ibizamini bya Leta bya 2025/2026 bagiye gukora ibindi

Uburezi - 30/08/2026 10:03 PM
Share:

Umwanditsi:

 Abanyeshuri barenga ibihumbi 7 bakopeye ibizamini bya Leta bya 2025/2026 bagiye gukora ibindi

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bose bagaragaweho ibikorwa byo gukopera ibizamini bya Leta bya 2025/2026, bagomba gukora ibindi bizamini.

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko iperereza ku bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by'umwaka wa 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7,188 hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko nubwo ubusanzwe uwakoze amakosa nk'aya ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze, iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n'abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry'ibizamini.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Ibyo bizamini bizasubirwamo kuva tariki 2 kugeza tariki 4 Nzeri 2026.

Tariki 31 Kanama 2026, NESA izatangaza ingengabihe y'ibizamini, ibigo bizakorerwaho n'andi mabwiriza akenewe. Minisiteri y'Uburezi na NESA bizakorana bya hafi n'abanyeshuri, ababyeyi, amashuri n'inzego z'ibanze kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza mu buryo bwitondewe.

Minisiteri y'Uburezi yongeye gushimangira ko ubuzirange bw'ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka. Bityo, izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y'ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa. 

Abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera no gukopeza bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...