Izina Lugumi
Saidi rimaze kuba ikimenyabose mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda,
ariko inyuma y’amafoto meza n’imitoma ku mbuga nkoranyambaga, hari amateka
y’ubuzima akomeye, ishoramari ririmo ibibazo n’umutima w’ubugiraneza utangaje.
Uyu mugabo agira akazina gatangaje aho bamwe bagira bati ni umuherwe wihishe
cyangwa utigaragaza cyane (secret billionaire).
Itangiriro
ry’ubuzima bwe: Kuva ku gucuruza inkweto kugeza kuri za miliyari
Lugumi
yavukiye mu gace ka Magu i Mwanza muri Tanzania mu mwaka wa 1972. Nubwo ubu
atigisa kano karere k’Afurika y’Iburasirazuba, amateka ye ntabwo ari ay’umwana
wavukanye ikiyiko cya zahabu mu kanwa.
Lugumi uri mu bantu bakize kurusha abandi mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba nk'uko bitangazwa na African Torch, yavukiye mu
muryango w’abakirisitu ariko nyuma aza guhindura idini ayoboka Isilamu, ari na
ho yakuye izina Hamadi.
Mu myaka ya
1990, Lugumi yari umusore utunzwe no gucuruza inkweto mu mihanda y’i Mwanza.
Kubera inyota y’iterambere, yerekeje mu mujyi wa Dar es Salaam akomeza uwo
mwuga mu gace ka Mwananyamala, ari na ho amahirwe ye yamwenyuriye imboni ze.
Inzira
y’ubukungu n’ubushuti bukomeye
Amahirwe ya
Lugumi yahindutse ubwo yahuraga akaza no gushakana n’umukobwa wa Said Mwema,
waje kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania (IGP). Iri sano rishya
ryatumye ashinga isosiyete ya Lugumi Enterprises Limited mu 2011, yatangiye
ikora ibyo gucapa (printing) n’ibyo gutera imiti yica ubugenekere (fumigation),
nyuma ikaza kwaguka mu by’ikoranabuhanga (ICT) n’umutekano.
Uyu
munyemari azwiho kugira ubushabitsi mu nzego zitandukanye, harimo n'isosiyete
ya Tactical Defense Limited ivugwa mu bucuruzi bw'ibikoresho bya gisirikare
n'imbunda.
Icyasha
cya miliyoni 17 z’amadorali (Lugumi scandal)
Mu mwaka wa 2016, Lugumi yashyizwe mu majwi mu cyiswe "Lugumi Scandal". Isosiyete ye yari yatsindiye isoko rya miliyoni 17.3 z’amadorali ryo gushyira uburyo bwo gufata ibikumwe kuri sitasiyo za polisi 108.
Raporo z’ubugenzuzi zagaragaje ko
Lugumi yishyuwe 99% by’amafaranga, ariko akaba yari yarashyizeho imashini 18
gusa, muri zo 8 gusa akaba ari zo zakoraga. Ibi byakuruye impaka zikomeye mu
nteko ishinga amategeko ya Tanzania no mu nzego z’umutekano.
Ubuzima
bw’urushako rw’uyu mushoramali
Lugumi Saidi
yubatse izina rikomeye muri Tanzania binyuze mu gushaka mu muryango ukomeye
cyane mu butegetsi. Nk'uko twabikomojeho haruguru,
Uyu mubano ni wo wafashije Lugumi kwinjira mu nzego
z’ubutegetsi no kubona amasoko y’ubucuruzi bukomeye. Nubwo hari amakuru avuga
ko batandukanye, uyu mugore ni we ufatawa nk'uwabaye imbaraga inyuma
y'iterambere rye ry'amafaranga.
Lugumi ni
umubyeyi w’abana batari bacye, nubwo imibare nyayo ayigira ibanga.
Abana b’imfubyi
(Umuryango Mugari): Usibye abana yibyariye we ubwe, Lugumi azwiho kuba yarubatse
inzu z’igorofa zigera kuri esheshatu (6) muri Dar es Salaam, aho arera imfubyi
zirenga 800. Aba bana bose babayeho mu mafaranga ye, babona ibyo kurya
n'ishuri, bituma bamufata nk’umubyeyi wabo wa kabiri.
Abana yabyaye:
Lugumi afite abana yabyaye mu muryango we wa mbere muri Tanzania, ariko mu
rwego rwo kurinda umutekano wabo n’ubuzima bwite, amazina yabo n’imibare
ntibikunze gushyirwa hanze mu buryo bweruye.
Umutima
w'ubugiraneza: Se w'imfubyi zirenga 800
Nubwo izina rye rishobora kuvugwa mu bibazo by’ubucuruzi, Lugumi azwi cyane muri Tanzania nk’umuntu ufite umutima utabara. Mu mpera za 2024, yamuritse umushinga w’amazu agera ku munani ageretse kane (four-storey buildings) mu gace ka Mwananyamala.
Ni amazu yagenewe kurererwamo imfubyi n’abana batishoboye barenga 800. Yavuze ko "imfubyi ari igice cy’ingenzi mu muryango wacu"
kandi ko zigomba guhabwa uburere n’aho kuba heza.
Lugumi
n'Abanyarwandakazi: Miss Jolly Mutesi na Alliah Cool
Mu Rwanda,
Lugumi yanditse amateka mu ntangiriro za 2025 ubwo yavugwaga mu rukundo na Miss
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016. Icyo gihe Lugumi yakurikiraga (Follow) Jolly wenyine kuri
Instagram, akanamutaka birenze urugero, nubwo uyu mukobwa yakomeje kubitera
utwatsi.
Nyamara muri Mata 2026, ibintu byahinduye isura. Lugumi yagaragaje ko amaso y'umutima we yamaze kuyimurira kuri Alliah Cool, umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda. Kugeza ubu, uretse konti y'ubucuruzi bwe, Lugumi akurikira kuri Instagram umuntu umwe rukumbi ari we Alliah Cool, ibintu bishimangira ko "uburanga bw'u Rwanda" ari bwo bukomeje kuyobora umutima w'uyu muherwe.


Lugumi Saidi yaryohewe cyane n'urukundo rw'abakobwa n'abagore bo mu Mujyi wa Kigali

Umuherwe Lugumi Said akurikira Alliah Cool wenyine, mu gihe akurikirwa n'abarenga Miliyoni 8.8

Alliah Cool ari ku ibere kwa Lugumi, umuherwe ushobora kuba umukwe w'u Rwanda. Alliah Cool, ubu ni Umwamikazi w'umutima wa Lugumi nk'uko uyu mukire yabyihamirije


Alliah Cool umwe mu bagore b'uburanga buhebuje muri Kigali aravugwa mu rukundo n'umujejetafaranga, Lugumi


"Uri mwiza pe!" - Ni ko Miss Jolly yabwiye umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda aho yari umwe mu bakemurampaka. Aya magambo ashobora kuba nawe yarayabwiwe na Lugumi kuko mu 2016 yambitswe ikamba ry'umukobwa mwiza cyane mu Rwanda

Mu mwaka wa 2025, Miss Mutesi Jolly yavuzwe mu rukundo na Lugumi ariko uyu mukobwa yabiteye utwatsi
