Intambara irasenya ntiyubaka, ubu hari kumvikana umwuka mubi hagati y’igihugu cya Armenia na Azaribayijan, nyuma y’iminsi igera kuri 5 bakozanyijemo abarwanyi 3 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Siriya bahasiga ubuzima.
Nibura abarwanyi batatu batavuga
rumwe n’ubutegetsi bwa Siriya baguye mu mirwano yaberaga mu karere ka
Nagorno-Karabakh, nk'uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, aho cyemeza ko
amakuru yavuzwe mbere y’uko abanyamahanga bagize uruhare mu ntambara yabaye
hagati ya Arumeniya na Azaribayijan ku butaka bizongera ubwoba kandi ko
bishobora kwiyongera mu buryo bwagutse mu makimbirane yo mu karere.
Turkiya
yatangaje ko ishyigikiye byimazeyo Azerubayijani, mu gihe Uburusiya bufitanye
umubano wa gisirikare na Arumeniya ariko bufite aho buhurira no kugurisha
intwaro ku mpande zombi. Turukiya ihana imbibi na Arumeniya n'Uburusiya bihana
imbibi na Azaribayijan.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga
ya Azaribayijan ivuga ko inshingano zose z’iki gihe ziri mu buyobozi bwa
Arumeniya. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize icyo ivuga ku magambo
yatangajwe n’abafatanyabikorwa ba Groupe ya OBS Minsk ku kibazo cyabereye i
Nagorno-Karabakh.
Perezida wa Azaribayijan, Ilham Aliyev, mu ijambo rye mu kiganiro mpaka rusange cy’inama ya 75 y’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye, yihanangirije ko Arumeniya irimo kwitegura ubushotoranyi bushya bwa gisirikare kuri Azaribayijan. Bivugwa ko ubushotoranyi bwakozwe n’ubuyobozi bwa Arumeniya.
Inyubako zashenyutse
Src: Theguardian, the jam.
TANGA IGITECYEREZO