RFL
Kigali

Tugomba kwihangana! Impanuro z'umukobwa w'uburanga wabaye Miss Colombia wacitse ukuguru-AMAFOTO

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:6/10/2020 14:54
0


Daniella Alvarez wabaye Miss Colombia 2011, akitabira na Miss Universe mu mwaka wa 2012, kuri ubu afite imyaka 32, yabonye izuba tariki 24 Gicurasi 1988 avukira muri Colombia ahitwa Barranquilla. Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ni bwo aherutse gucibwa ukuguru bitewe n’indwara ya ischemia.



Daniella nyuma yo gucibwa akaguru yatangarije Dailymail ko, uko yikundaga mbere yo gucibwa ukuguru n’ubu ariko acyikunda binyuze muri aya magambo “Nkunda umubiri wanjye nka mbere. Nishimiye kuba muri iyi si kandi nkahangana n’ibibazo byose bizaza mu buzima bushya ngiye kubamo”. Ati: “Nzi ko dufashijwe n’Imana byose bishoboka”. Ati: “Kuki nakenera amagaru mu gihe mfite amababa yo kuguruka”. "Reka dukomeze dutere imbere!”.

Mu butumwa bwa Daniella Alvarez bugira buti: “Uko byaba bimeze kose tugomba kwihangana mu buzima”, aha buri wese yakuramo impanuro yamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi ko, ubuzima ari urugendo rurerure rugizwe n’amasomo atandukanye aho umuntu ahura na byinshi bimwe bikamushimisha cyangwa bikamubabaza, hakaba ibyo umuntu ashobora guhindura n’ibyo atagira icyo ahinduraho, ni yo mpamvu iyo hagize ikiba mu buzima bwa muntu adafite icyo yagihinduraho biba byiza kwiyakira akumva ko ubuzima bugomba gukomeza nyuma y’ibyo byose.


Miss Colombia 2011 Daniella asigaye agendera mu mbago

Nubwo Miss Daniella yacitse ukuguru ntibyamubujije gukomeza kubona icyizere cy’ubuzima buri imbere kuko nyuma yo kubagwa yakomeje gukora ibikorwa bye abifashijwemo cyane n’umuryango we, kuko ntibigeze bamutererana ahubwo bakomeje kumuba hafi, nawe bimwongerera imbaraga zo kwiteza imbere no kumva ko agifite agaciro. Na cyane ko Daniella asanzwe ari Umunyamideli, akaba afite iduka rikorera kuri murandasi ryamamaye cyane ndetse ni na Ambasaderi w'Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Amafoto yerekana bimwe mu byo Miss Daniella akunda kandi yakomeje gukora na nyuma yo gucika ukuguru:


Mu byo Miss Daniella akunda harimo kubyina, gukina Basketball no gusimbuka. Ibi byose yakundaga mbere yo gucibwa ukugura n’ubu aracyabikunda kandi aranabikora, ari nabyo bikwiye guha isomo urubyiruko by’umwihariko ryo kumva ko niba hagize impinduka zibaho mu buzima bari bamenyereye, bakwiye kutiheba bakamenya kwishakamo ibisubizo n’ibyishimo by’umwihariko babifashijwemo n’imiryango yabo. Binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram Daniella yashimye umuryango we cyane ko utahwemye kumuba hafi ubwo yaramerewe nabi. 

Ni yo mpamvu ahanini iyo umuryango utereranye umwana kubera ko hari icyahindutse kuri we cyangwa se haricyo yahoze afite atagifite ubu, niho usanga umwana nawe yumva ko nta cyerekezo ubuzima bwe bugifite akananirwa kwiyakira. Ababyeyi ndetse n'umuryango bakwiye kudatererana abana babo kuko hari ibibazo bagezemo ahubwo bakwiye kubabera incungu ndeze n'inkingi mu bihe bigoye.


Miss Daniella ntiyigeze ahagarika umwuga we wo kumurika imideri


Miss Colombia Daniella mbere yo gucibwa ukuguru


Miss Daniella wacitse ukuguru ntiyigeze yitakariza icyizere cy'ubuzima ati "Tugomba kwihangana"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND