Kigali

Tonzi yizihije isabukuru aririmbirwa n’umugabo we n’abana be, yakomoje kuri ‘Ndashoboye Talent Road Show ‘ari gutegura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2019 17:36
1


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi wamamaye mu ndirimbo ‘Humura’, kuri uyu wa 17/09/2019 yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko atungurwa n’inshuti ze, umugabo we n’abana be bamugaragarije urukundo ku munsi yaboneyeho izuba.



Kuri iyi sabukuru ye y’amavuko, Tonzi yari yujuje imyaka 39 y’amavuko. Ni ibirori byabereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali mu rugo rwa Tonzi n’umugabo we Gatarayiha Alpha. Ibi birori byitabiriwe n’inshuti za hafi z’uyu muryango. Habayeho gutaka umutsima (cake) wakozwe mu ishusho y’imodoka mu rwego rwo kwishimana n’uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Dereva’.


Cake yakoreshejwe mu kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Tonzi

Tonzi yatunguwe cyane no kubona abana be n’umugabo we bamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Mu bitabiriye ibi birori harimo; Jules Sentore wanaririmbiye Tonzi, Phanny Wibabara, Bill Jakes, Umuganwa Assumpta (Satura), Producer Eliel Sando, David Pro, Aimable Twahirwa, Pastor Jean Desire Ntawiniga, umunyamakuru Tidjara Kabendera, Serge Iyamuremye, umuraperi Rev Kayumba Fraterne n’abandi.


Tonzi yakatanye umutsima n'umuryango we

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Tonzi yadutangarije ko iyi sabukuru y’amavuko yayizihije yishimye cyane. Yavuze ko isobanuye uburinzi bw’Imana ku buzima bwe n’urukundo imukunda. Ati “Icyo isobanuye ku buzima bwanjye ni uburinzi bw’Imana ku buzima bwanjye n’urukundo inkunda kuko kuba nyigezeho ni ubuntu bw’Imana kandi ndayishimira. Iyi BD nayizijije nishimye cyane kuko umwaka wose Imana yanyongereye ubuzima ni ibyo kwishimira.”

Yunzemo ati “Nta kidasanzwe cyambayeho uretse bwa butunzi bw’abantu bagukunda bakagutegurira ibirori ni umwihariko mu bundi buryo kuko buri gihe Imana impa inshuti, impa abavandimwe, abantu bantekerezaho, navuga ngo ni ibintu nshimira Imana kugira abantu beza mu buzima bashobora kuba bafata umwanya bakagutegurira ibirori bagafata umwanya ku bwawe ni ikintu nshimira Imana cyane.”


Tonzi hamwe n'inshuti ze zifatanyije na we ku isabukuru ye y'amavuko

INYARWANDA: Wakiriye gute kubona abana n’umutware wawe bakuririmbira?

Tonzi: “Abana n’umutware bandirimbiye ni ibintu byanshimishije cyane, nshimira n’umutware wanjye ku bw’iyi BD uburyo yayipanze n’inshuti zanjye, bose bagashaka kunkorera surprise ariko nkabavumbura ni umugisha ukomeye ni ikintu utabona igiciro wabiha usibye gushima Imana ko iba yaratumye ubasha kugira ayo mahirwe n’ubwo buntu bwayo bwo kugira abantu bagukunda kandi bakwitaho.”

KANDA HANO UREBE TONZI ARIRIMBIRWA N'UMUGABO WE N'ABANA BE


Tonzi ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko

INYARWANDA: Tubwiye ijambo ryakunejeje wabwiye n’umugabo wawe ku isabukuru yawe y’amavuko

Tonzi: “Yambwiye Happy BD anambwira ko ankunda ndamushimira kandi nanjye ndamukunda ku bwa byose ankorera, ni impano itangaje mu buzima bwanjye ni impano nziza. Message namubwira iya mbere ni ukumushimira ko ari inshuti yanjye y’umwihariko nshima Imana yamumpaye. Message rero mwamumbwirira ndabatumye rwose, mumumbwirire ko mukunda kandi mufana ndi umufana we cyane.”


Tonzi yavuze ko akunda ndetse afana cyane umugabo we

INYARWANDA: Mu myaka 39 umaze ku isi tubwire abantu nka 3 ushimira cyane bakubereye inkoramutima

Tonzi: “Byangora kuvuga abantu 3 bambereye inkoramutima kuko ubuzima bwanjye bwose nagiye ngira ubwo buntu bwo kugira abantu beza kandi tubana tukamarana igihe, ubuzima bwanjye ni abantu mu magambo macye. Rero kuvuga batatu byangora. Ubu se navuga inkoramutima! Mana we! Uwa mbere ni Alpha, uwa kabiri ni aba best friends, ni aba sisters banjye tubana umunsi ku munsi sinavuga nti ndavuga uyu ndeke uyu, uwa gatatu ni umuryango wanjye muri rusange kuko Imana yampaye inshuti nyinshi kandi nziza zimbera umugisha umunsi ku munsi, keraka umpaye nk’abantu ibihumbi 3 ni bwo nabavuga (Yakubise igitwenge).


Tonzi avuga ko afite inshuti nyinshi cyane zamubereye inkoramutima

INYARWANDA: Tubwire ku gikorwa uri gutegura cyo gufasha abana bafite ubumuga

Tonzi: “Iyi BD mu by’ukuri bayinkoreye, nshimira umutware n’inshuti bankoreye umunsi mwiza. Biteguwe mu gihe ndi gutegura igikorwa cyitwa Ndashoboye talent road show. Ni ishimwe ni ugushima Imana ku bw’ubuzima no kumpa iryo hishurirwa. Ni igikorwa kizamara icyumweru dukorera mu bigo bitandukanye by’abana bafite ubumuga. Ijambo ry’Imana ni ubuzima kuko Imana yavuze ngo mugende muhumurize abantu banjye mukundane nk’uko nabakunze, nanjye numva ari uruhare rwanjye kwita ku bana bafite ubumuga ndetse n’ikiremwamuntu muri rusange kugira ngo icyo nshoboye kuba nakora kugira ngo batere imbere mbe nagikora.

Rero muri Birashoboka Dufatanyije Organization dufite icyo gikorwa cyo kureba impano ziri mu bana bafite ubumuga aho bazaba barimo kurushanwa kugira ngo turebe ubushobozi bifitemo na cyane ko babufite bugaragara kubera ibikorwa bakora. Ni igikorwa bakora kizaba ari cyiza cyane aho tuzaba dufite panel y’abantu babizobereyemo bashobora kureba urwego rw’abana aho rugeze, icyo twakora kugira ngo twese dukomeze dufatanye ndetse n’ibigo byabo dukorana kugira ngo umunsi ku wundi dukomeze tubashyire mu muryango mugari biyumve bigirire icyizere na cyane ko banafite n’ubwo bushobozi burya umuntu wese hari icyo aba ashoboye n’icyo aba adashoboye. Nabo rero ni abantu nkatwe hari ibyo bashoboye hari n’ibyo badashoboye.


Rero twe tureba cya kindi ashoboye akaba ari cyo duheraho tumwigisha ntitumwigishe icyo adashoboye. Wa mwana niba agaragaje impano akaba ariyo dushyigikira kugira ngo nawe ejo he hazabashe kuba heza akenshi bikazana ubukire kuko ni abana basaba kwitabwabo. Twifuza gukomeza gukorana n’imiryango kuko wa mwana iyo umuduhaye akajya mu kigo, umubyeyi abasha kubohoka akajya mu kazi kandi na wa mwana akiyubaka akaba mu burenganzira bwe aho abana n’abandi, dufite ubuhamya butandukanye turi kubona Imana igenda itugirira neza umunsi ku munsi abana ubona ubuzima bwabo buhinduka muzabyibonera mu cyumweru gitaha."

Yakorewe cake yanditseho 'Dereva' indirimbo aherutse gushyira hanze

Tonzi yasoje ikiganiro twagiranye ashimira cyane abantu bifatanyije nawe mu birori by’isabukuru ye y’amavuko. Yashimiye cyane Peter (Peter bakers) wamukoreye cake nziza cyane ikoze mu ishusho y'imodoka. Yashimiye kandi Bisa wakoze ‘Decoration’, Benitha wamukoreye ‘makeup’ na Alpha Entertainment yabahaye ‘sound’ nziza. Yasoje agira ati “Byari byiza twabashije guhura turatarama turaririmba dushima Imana” Twabibutsa ko Tonzi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Dereva’ yibutsa abantu ko Imana ari umuyobozi wabo w’ikirenga bityo bakaba basabwa kugendera ku mahame yayo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Deriva’, Tonzi agaragara ari mu modoka igenda itwara abantu ibasanze ahantu hatandukanye. Asobanurira Inyarwanda.com ku mashusho y’iyi ndirimbo, Tonzi yagize ati "Nubwo abantu bari mu bihe bitandukanye, imodoka bajyamo ibagaragariza ko bose bari mu rugendo. Ubwo turi mu modoka imwe reka dufashanye tubane nk’abavandimwe, urukundo rw’Imana rudutwikire kugira ngo tubashe guhekana muri iyi si tuzabashe kubona Ubwami bw’Imana."

ANDI MAFOTO Y'UKO IBI BIRORI BYAGENZE


Tonzi ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko


Jules Sentore yaririmbiye Tonzi


Umukobwa wa Tonzi yatunguye nyina aramuririmbira

Alpha hamwe na Pastor Desire


Tonzi, Pastor Desire na Alpha



Phanny Wibabara waririmbanye na Tonzi muri The Sisters yitabiriye ibi birori


Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera yitabiriye ibi birori


Producer Eliel Sando hamwe na Rev Kayumba


Serge Iyamuremye nawe yari ahari

Umuryango wa Aimable Twahirwa wahaye impano umuryango wa Tonzi

Ifoto y'urwibutso ya bamwe mu bitabiriye ibi birori

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DEREVA' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Petersbakers5 years ago
    Tonzi , Imana ikomeze kukugeza kunzozi zawe . keep smile forever



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND