RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Eddy Kenzo wahuye na Mushiki we nyuma y’imyaka 23

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2020 19:11
5


Umuhanzi w’umunya-Uganda Eddy Kenzo uri mu bakomeye mu karere, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahuye na mushiki we w’imyaka 26 y’amavuko bari bamaze imyaka 23 batabonana.



Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo, yavuze ko kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, yahuye na mushiki we umukurikira nyuma y’imyaka 23 bari bamaze batabonana, ashima Imana.

Ati "Ndishimye cyane! Nahuye na mushiki nyuma y'imyaka 23 bigizwemo uruhare n'inshuti zanjye. Umwama wa Mama, icyubahiro gihabwe Imana isumba byose."

Binyuze kuri Alexis Muyoboke umujyanama w’abahanzi, Eddy Kenzo yabwiye INYARWANDA, ko kubera ubukene bwari mu muryango Nyina na Mushiki we bagiye kuba mu cyaro cya kure, babasiga i Masaka we na Se aho bari basanzwe batuye.

Avuga ko Nyina yaje kwitaba Imana ntibamenya aho mushiki we yamujyanye kuba. Ngo icyo gihe we na Se bahise bajya gushakishiriza ubuzima mu Mujyi.

Uyu muhanzi avuga ko Se ataritaba Imana bajyaga bashakisha uyu mukobwa, ariko ku bw’amahirwe make ntibamubona. Avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki arubaka, ndetse na Mushiki we ararongorwa.

Eddy Kenzo yavuze ko yakomeje gushyira imbaraga mu gushakisha uyu mukobwa ariko ntibyakunda. Ngo mushiki we yajyaga yumva akanabona Eddy Kenzo kuri Televiziyo n’ahandi ariko ntamenye ko ari musaza we Edrisa Musuuza.

Uyu muhanzi yavuze ko Guma mu Rugo irangiye yajyanye na Mukuru we Sunday gushakisha uyu mukobwa aho bacyekaga ko Nyina yamusize. Avuga ko we na Mukuru Sunday bari bamaze ukwezi kose ariho bacumbitse mu gace ka Katwe basanzemo uyu mukobwa, aho yacuruzaga ibiribwa.

Eddy Kenzo avuga ko yagiye yitwaje ifoto yo mu bwana bw’uyu mukobwa. Ngo yabonye mushiki we nyuma y’uko hari umuntu wabarangiye, akababwira ko amuzi ndetse ko abamurerega bapfuye (abararega mushiki wa Eddy Kenzo).

Uyu muhanzi avuga ko mushiki we asa na Nyina, ko ari umunyarwandakazi wuzuye. Eddy Kenzo yavuze ko agiye gutanga ituro ry’ishimwe ku Mana nyuma y’uko ahuye na Mushiki we.

Eddy Kenzo ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko ahuye na mushiki we nyuma y'imyaka 23

Uhereye ibumuso: Mukuru wa Eddy Kenzo [Sunday], Mushiki we ndetse n'umuhanzi Eddy Kenzo wagizwe Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Uganda mu minsi ishize

Eddy Kenzo yavuze ko agiye gutura itura ry'ishimwe nyuma y'uko ahuye na mushiki we yashakishije igihe kinini






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyonkuru jimmy3 years ago
    ibyishim byiza%
  • Niyonteze Paul Jonas 3 years ago
    Kenzo ndumu fans we arko numvise iyinkuru iranshimisha imana ikomeze kumuhuza nabandi yabuze👸🏻🚶
  • BIHOYIKI JOSEPH3 years ago
    Urumva eddy kenz ibyishimo byabur imagine nawe ariwowe ubwo urabiz urukumbuz eddy keny afitiy mushikiwe
  • Nkurunziza jp3 years ago
    Arko ibiba kwisi ntibisanzwe,tekereza kuba icyamamare nka eddy kenzo ukamenywa babandi,umuntu wo muvukana akakuburira irengero,ndebera nka sister usobanutse gutya kweri
  • claude ndayiseng3 years ago
    nukuri imana ihabwe icyubahiro kuba bongeye kubona imana ibafashe batazongera kuburana nicyo nabifpuriza murakoze





Inyarwanda BACKGROUND