RFL
Kigali

Ni iki abakunzi b’umuziki bavuga ku ihagarikwa ry’indirimbo zirimo amagambo y’ibishegu?

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:5/10/2020 15:11
5


Nyuma y’uko umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco, Bwana Edouard Bamporiki atangaje ko hagiye gushyirwaho urwego rushinzwe gusesengura ibihangano by’abahanzi maze indirimbo zirimo amagambo atari meza zigahagarikwa, INYARWANDA yaganiriye n’abakunzi b’umuziki batubwira uko babyumva ndetse n’inama bagira abahanzi.



Umuhanga akaba n’umucurabwenge w’umugereki witwa Plato yagize ati: ”Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kugatumbagira ndetse n’ubuzima na buri kimwe kikabaho neza.” Umuziki ni umuyoboro wo gutambutsa ubutumwa butandukanye, aho ubutumwa butambutswa mu ndirimbo bugera ku mbaga nini y’abantu bityo rero umuhanzi akaba agomba gushishoza mu guhitamo ubutumwa agiye gutambutsa mu ndirimbo ye.

Indirimbo zo hambere mu Rwanda wasangaga zuzuyemo amagambo y’ikinyarwanda cyumutse ndetse hakabamo kuzimiza cyane aho kugira ngo wumve ubutumwa umuhanzi yashatse kuvuga mu ndirimbo byasabaga ko ugomba kuba ugeze ku kigero cy’imyaka runaka. Abantu batandukanye muri iyi minsi bavuga ko abahanzi mu ndirimbo zabo usanga zuzuyemo amagambo bamwe bita ay’ibishegu aho usanga ibyo baririmba nta kuzimiza bashyiramo bityo ibyo bavuga bikumvwa n’abakiri bato.

Mu mpera z'ukwezi gushize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yatangarije kuri Radio 10 ko bidatinze hagiye gushyirwaho urwego rugizwe n’abahanga ruzajya rugenzura ibihangano by’abahanzi mu rwego rwo kugenzura indirimbo zigomba gutambutswa cyangwa guhagarikwa mu bitangazamakuru, ibi byaje nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa ko abahanzi basigaye barayobotse inganzo y’indirimbo z’irimo amagambo y’ibishegu.


Bamporiki yatangaje ko hagiye gucibwa indirimbo z'ibishegu mu Rwanda

Bamporiki yavuze ko abahanzi muri iyi minsi mu ndirimbo zabo batazi kuzimiza, kuko ibyo baririmba mu ndirimbo byumvwa n’abakiri bato, bityo ibyo bitakitwa kuzimiza. Yakomeje avuga ko bihaye igihe kitari kinini, hagiye gushyirwaho urwego ruzaba rushinzwe kugenzura ibihangano by’abahanzi bityo hakemezwa niba igihangano gikwiye kwemererwa kujya hanze cyangwa kigahagarikwa.

Nyuma y’uko hatangajwe ko izi ndirimbo ziharajwe n’abahanzi muri iyi minsi zigiye guhagarikwa, INYARWANDA twegereye abakunzi b’umuziki batubwira uko babyumwa ndetse n’inama bagira abahanzi nyarwanda. Abo twaganiriye nabo ni abakurikira umunsi ku wundi amakuru y'imyidagaduro atangazwa na Inyarwanda.com akanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zacu nka Instagram ndetse na Facebook. Ku ijanisha, abantu 44% batangaje ko indirimbo z'ibishegu zikwiriye gucibwa mu Rwanda, abandi 56% bagaragaza ko zidakwiriye gucibwa.

Ni iki abakunzi b’umuziki bavuga ku ihagarikwa ryizi ndirimbo?

Umwe yagize yagize ati: ”Ni ukuri ahubwo bibaye kare, ubu noneho turaziruhutse kuko byari bigiye kwangiza sosiyete yacu nyarwanda ariko uzi uburyo zari zikunzwe n’urubyiruko kandi arirwo rugomba gusigasira umuco n’umurimi rwacu.”

Umuhire yagize ati: ”Burya indirimbo iri mu bintu bitambutsa ubutumwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse, nonese niba abana bacu bagiye gukurira mu bishegu murumva u Rwanda rw’ejo ari uruhe? Rwose hari indirimbo nanjye numva zidakwiye kubaho pe. Bahindure badushyiriremo ubutumwa bwubaka.”

Uwitwa Kendra yagize ati: ”Niba bagiye kuzica bakome n’ingasire zose n’inyamahanga zirimo ibishegu bazice". Nsonera Gilbert we yagize ati "Birenganya abahanzi kuko na kera ibishegu barabiririmbaga ahubwo nibabwire abahanzi b'ubu bazimize nk'uko kera babikoraga".

Mugabe ati: “Nibicike, abashaka kugereranya umuco nyarwanda, n’uwahandi, sibyo. Ni umuti ushaririye, ariko nibawunywe. Ibya YouTube n’izindi mbuga, ntiwabitindaho birazwi ko bigoye kugena ibizikorerwaho. Byibuze ariko hari icyo bizagabanyaho. Ibyo kwihangira imirimo bitwaza, nta shingiro bifite”.

Ntakirutimana ati: ”Nanjye nkunda umuziki cyane, ndanawukurikira cyane ariko mu Rwanda hari abahanzi baririmba indirimbo ukumva nta kintu kizima kirimo wavanamo, bakavuga amagambo atari meza kandi nabo ubwabo ubabwiye ngo bayasubiremo ntibayasubiramo. Rero bajye baririmba ikinyarwanda cyumvikana kandi kirimo ubutumwa bwiza ku bejo hazaza b’urubyiruko.”

Karemera ati: ”Nta muco ziri kwica, nibareke abahanzi bakore akazi kabo, buri wese azahitamo ibyo ashaka kumva kuko bose siko baririmba ibishegu kandi ushaka kuvuga indirimbo zirimo ibishegu azajye kuma YouTube Channels arebe ibiriho.”

Nsonera ati: ”Birenganya abahanzi kuko na kera ibishegu barabiririmbaga ahubwo nibabwire abahanzi bubu bazimize nkuko cyera babikoraga.”

Janvier ati: ”Si indirimbo gusa ahubwo bahagurukire na bariya bakora ibiganiro kuri za YouTube Channels bavuga ibishegu, banakora ibikorwa bigayitse akenshi nabo ubwabo bafite isoni. Ingero ni nyinshi.” Kamariza ati "Birakwiye, igishegu ntabwo ari ikintu twakwirata".

Mugisha ati: ”Hacibwe indirimbo z’ibishegu mu Rwanda ntihacibwe gusa indirimbo nyarwanda z’ibishegu. Murakoze.” Rwibutso ati: ”Umuhanzi niwe umenya ibyo yaririmbye twe tukumva ibyo dushaka, Mubareke.”

Uwitwa Kbj yagize ati: ”Njyewe simbyumva neza ibishegu bavuga, kuko buri muhanzi yagusobanurira indirimbo icyo ishatse kuvuga ukumva ntacyo bitwaye pe!! Ahubwo muri mind zacu nitwe twitekerereza ibindi bitajyanye peee.”

Ndayisabye ati: ”Oya, ntabwo dukeneye ibishegu dukeneye indirimbo zifite message nziza zigisha ubupfura, ubugwaneza, ubworoherane, kudahemuka, kutaba ikigwari n’ibindi.” Moses Itangishaka ati "Bazabica mu Rwanda, turebe ibyo hanze ku ma televiziyo yo mu Rwanda".

Munezero Maria Yvette ati "Yego ndamushyigikiye (aravuga Bamporiki), nibazice rwose, ibishegu niba bitari mu muco nyarwanda nibabice, kandi niba bishishikariza urubyiruko ubusambanyi nibabice, ariko sibyo biri ku mwanya wa mbere mu gutuma urubyiruko rusambana, icya mbere ni ububare, utubyiniro, bagomba guca burundu inganda zikora inzoga kuko ni zo ziri ku mwanya wa mbere mu gutuma urubyiruko rusambana, imyambaro migufi n'imyambaro ihambiriye umubiri mbese imyambaro iri sexy, ikindi bagomba guca ni amafoto aro sexy ku mbuga nkoranyambaga,...(....)"

Tumushime ati "Ntabwo bikwiroye ko zicibwa kuko muzazica abanyamahanga baza bazibaririmbire mubongere n'amafaranga, nta mpamvu yo kwitambika ku gihangano cy'umuntu kandi aba yashoye aye." Rwibutso ati "Umuhanzi ni we umenya ibyo yaririmbye, twe tukumva ibyo dushaka, mubareke." Hari undi wagize ati "Ahubw mbona baratinze, zimaze iki, zifasha iki abanyarwanda?".

Mu bitekerezo by’abakunzi b’umuziki bavuga ko guhagarika izi ndirimbo zirimo amagambo y’ibishegu atari wo muti ahubwo harebwa na zimwe mu ndirimbo z’abanyamahanga nazo zirimo amagambo atari meza, zirirwa zicurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye nazo zikigwaho.

Abandi nabo bavuga ko abahanzi bareba uko bajya babanza gushungura amagambo bagiye kunyuza mu bihangano byabo, bityo ubutumwa batanga bugere ku bo bashaka ko bugeraho ntawe bibangamiye ndetse batitaye cyane ku nyungu bari buvanemo ahubwo bakareba ingaruka zishobora kuza nyuma.

N'ubwo hari abatari bacye bavuga ko indirimbo z'ibishegu cyangwa se izerekana urukundo rwo mu mashuka mu buryo butarimo kuzimiza, ntacyo zitwaye, bamwe mu bahanzi basanzwe banakora izo ndirimbo hari abavuga ko bagiye guhindura ubwoko bw'izo ndirimbo bakoraga. Urugero nka nka Bruce Melody watangaje ko indirimbo ye izakuriraho ishobora kuzaba iri mu njyana Gakondo. 

KNC, nyiri Tv1 wanakanyujijeho mu muziki, nawe aherutse gutangaza ko indirimbo z'ibishegu zikwiriye gucibwa. Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda aherutse kubwira Royal Fm ko ashyigikiye ko hacibwa indirimbo z'ibishegu kuko aho kwigisha zangiza benshi. Yavuze ko gushyigikira ikorwa ry'indirimbo z'ibishegu ntaho bitandukaniye no gushyigikira umuntu ucuruza ibiyobyabwenge.

Soma ibitekerezo bya bamwe mu bagize icyo bavuga ku kibazo bari babajijwe na inyarwanda.com



Hagiye gusohoka itegeko rica indirimbo z'ibishegu mu Rwanda kabone n'ubwo hari abumva ko izi ndirimbo ntacyo zitwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yusuf 3 years ago
    Abana b'urubyiruko baratwara inda zitateguwe umunsi kuwundi, kandi bafata abaririmbyi nkikitegererezo cyabo, rero izi ndirimbo zibatiza umurindi cyane, dore ko no mubaririmbyi ubusambanyi buhari mbwinshi ndetse bakanabyamamaza. Nshyigikiye ko indirimbo zabo zihagarikwa rwose
  • leodomirka3 years ago
    Muraho,byonyine nokuba hari abatumva ko harimo ibishegu turacyafite ikibazo.naho kuba umuhanzi yagira ukundi abisobanura aba asa nuwibeshya ndetse cyane kuko iyo uririmba uba utanga ubutumwa ibaze nawe impamvu indirimbo yawe ariyo bisabwa ko yigwaho?ni ikibazo ndetse gikomeye
  • Muzito3 years ago
    Ibishegu byica mumitwe yabana,bakaba indaya bakikinisha,umuntu agapfa ahagaze pe, reba nka marina koko, ngo kandi ubanza bose nabahay ya Alaah? mugitanda? Koko? Bitwicira abana bakine utuntu twiza twubaka apana ibisenya
  • Ahaa3 years ago
    Bamporiki abona ari ibishegu nubutinganyi ariki kica umuco cq nuko abahanzi ari intsina ngufi
  • Bacinyinkoro3 years ago
    Ibishegu wa mugani biri mu mitwe y'ababivuga naho ubundi abahanzi bacu biririmbira ibyabo abanduye mu mitwe bagahita bitekerereza ibyo bashaka barangiza bagatangira no kubisemurira abana uko babishaka. NB:BURI WESE WUMVA ZIRIYA NDIRIRIMBO AKUMVAMO IBISHEGU ABA AFITE AHANDI YANGIRIKIYE HATARI MURI IYO NDIRIMBO ABA YUMVISE UWO MWANYA KANDI NTABA ARI UMWANA. NAHO UBUNDI UYU MUGABO BAMUREKE YISHAKIRE UMUGATI, UYU UMURIMO MUSHYA ASHAKA GUHANGA HHHHHHHHHH





Inyarwanda BACKGROUND