‘Here is my Life’ y’umuramyi Planet Shakers ni yo yahinduwe mu Kinyarwanda na Kandathe afatanyije na Patrick, havamo indirimbo ‘Ngubu ubuzima’ y’iminota 06 n’amasegonda 56’ yafatiwe amashusho mu rusengero.
Kandathe yifashishije abacuranzi b’abahanga n’abaririmbyi bamufashije kuririmba indirimbo ‘Ngubu ubuzima’ isaba abantu kwiyegereza Imana, kugira ngo ibagirire neza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uyu muhanzikazi avuga ko yatangije urugendo rwe rw’umuziki iyi ndirimbo, kuko ashaka ko Imana imukoresha agahembura imitima ya benshi, ndetse ibihangano bye bikerera imbuto umubare munini.
Avuga ko ari indirimbo ifite igisobanuro kinini mu muziki we, kandi ko ayitezeho ko hari benshi bazahindukirira Imana kubera yo.
Mu kiganiro na INYARWANDA, ati “Ngubu ubuzima’ ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwiyegereza Imana, kuko ni ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘dutange imibiri yacu ibe ibitambo bizima byera kandi bishimwe n’Imana’.
Yasabye abantu kumvira ijwi ry’Imana ‘kuko ubuzima tubamo bwa buri munsi turifuza kuyoborwa nayo mu byo dukora byose’. Yavuze ko nyuma y’ibibazo byose abanyarwanda banyuzemo abasaba kunga ubumwe n’Imana.
Ati “Nyuma y’ibibazo abanyarwanda baciyemo mu myaka yahise ndetse tutibagiwe na Coronavirus itoroheye buri wese. Ndasaba abanyarwanda kwegera imana cyane bakayiyegurira, Imana ntakiyinanira n’iyo itanga ihumure."
Kandathe avuga ko yinjiye mu muziki uhimbaza Imana, kubera ko yakuriye mu muryango ukunda Imana w’abanyamuziki bamwigishije inzira y’agakiza n’ubu akomeyeho.
Kandathe ni umuhanzikazi w’impano itangaje yatangiye kumukirigita afite imyaka 8 y’amavuko, asangiye n’abavandimwe be bakuranye bamufashishije gutyaza impano ye kugeza n’ubu.
Guhera kuri iyi myaka yafatanyaga n’abavandimwe be guhimbaza Imana, inshuti ze, abo mu muryango we n’abanyeshuri biganaga bakamubwira ko afite impano adakwiye gupfusha ubusa.
Kandathe avuga ko ababyeyi be bari baraguriye ibicurangisho by’umuziki abavandimwe be bifashishaga mu gihe cyo gusubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye n’izabo.
Avuga ko yiga mu mashuri yisumbuye yari mu itsinda ry’abaririmbyi banakoraga amasengesho bagafasha abantu kwiyegereza Imana mu ndirimbo no mu bindi bikorwa byabahuzaga na Yesu/Yezu.
Kubera ubuhanga Kandathe yagaragazaga yaje guhabwa umwanya wo gutangira gutoza abandi ibijyanye n’amajwi. Avuga ko icyo gihe, byabaye intangiriro ye yo gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Ati “Mu by’ukuri muri icyo gihe Imana yarankoresheje nzakwemera ko koko ari impano yanjye."
Uyu muhanzikazi avuga ko ashaka gukora indirimbo zizahindura imitima ya benshi. Anavuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abakora indirimbo zihimbaza Imana babeshweho nazo nk’uko abakora umuziki usanzwe bigenda.
Kandathe ni umwe mu bahanzi basusurukije ibirori bya ba Democrates, ku wa 20 Ukwakira 2018, byabereye mu Mujyi wa Syracuse mu Leta ya New York muri Amerika.
Ni ibirori byari byitabiriwe na Senateri Chuck Schuss, Pamela Hunter, Mayor w’Umujyi wa Syracuse, Bwana Ben Walsh. Kandathe yamaze imyaka itanu atuye muri Leta ya New York, ubu abarizwa mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennesse.
Kandathe avuga ko yaririmbye muri ibi birori abisabwe n’ubuyobozi bifuzaga ko afatanyije n’abana yatozaga mu Mujyi wa New York, baririmba indirimbo y’igihugu.
Umuhanzikazi Kandathe ubarizwa muri Amerika yinjiye mu muziki uhimbaza Imana arangamiye gufasha benshi kwiyegereza Imana
Kandathe yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ngubu Ubuzima' atangiza urugendo rwe rw'umuziki-Avuga ko ibihangano bye bizahembura imitima ya benshi
Kandathe [Uri iburyo] yaririmbye mu birori bya ba Democrates mu 2018-Aha yari kumwe na Mayor w'Umujyi Syracuse, Ben Walsh
Kandathe afatanyije n'abana yatozaga kuririmba bo mu Mujyi wa New York baririmbye indirimbo y'Igihugu mu burori bya ba Democrates mu 2018
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NGUBU UBUZIMA" Y'UMUHANZIKAZI KANDATHE