RFL
Kigali

Usa: Donald Trump yemeje ko ameze neza nyuma y’amasaha 48 asanzwemo Covid-19

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/10/2020 8:51
0


Perezida Donald Trump yatangaje ko we n’umufasha we Melania Trump bameze neza nyuma y’amasaha 48 basanzwemo Covid-19. Ibi yabitangaje ubwe mu mashusho y’iminota ine (4min) yashyizwe hanze.



Trump yitangarije iby’ubuzima bwe n’ubw’umufasha we, avuga ko bameze neza ndetse ashimira abaganga bamwitayeho ubwo yakurwaga mu nyubako ya White House akajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya gisirikare byitwa Walter Reed National Military Center, aho yafashirijwe no kongerwa umwuka bitewe n’uko guhumeka byari bigoranye kuri we. Mu mashusho y’iminota ine yafashwe na Trump ubwe yagaragaje ko mbere yo kujyanwa muri WRNMMC yumvaga atameze neza gusa ngo ubu biratandukanye.

Nyuma yo gutangaza ko ameze neza ndetse yiteguye gusohoka mu bitaro Trump yavuze ko akomeza gahunda ye yo kwiyamamaza, mu buryo bwo kurangiza ibyo yatangiye ndetse yemeza ko nyuma y’ibyo yiboneye Covid-19 ari icyorezo cyo kutajenjekera.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka tmz na bbc perezida Trump yagaragaye nk’ufite imbaraga ndetse yihagazeho ubwo yavugaga iri jambo ati”Ntabwo byari byoroshye, bashakaga ko twiheza njye n’umufasha tukaguma muri White House, ariko ntibyari ngombwa twahisemo kujya kwitabwaho n’abaganga”.


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND