RFL
Kigali

Filime z’urukozasoni, mu munyenga w’urukundo n’abagabo basaga 16 barimo na Cristiano: Bimwe mu byatumye Kim Kardashian yamamara

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/10/2020 19:59
0


Kim Kardashian ni umwe mu miryango izwi cyane ku isi muri iki gihe, ava mu muryango w’abakire cyane kandi nabo b’ibyamamare ku Isi barimo; Kourtney, Khloe, Kendall na Kylie Jenner. Ni umugore w’imyaka 39 y'amavuko, afite abana bane yabyaranye n'umugabo we w’icyamamare Kanye West bashakanye mu 2014.



Kim Kardashian n'ubwo abana na Kanye West yabanje kuzenguruka mu bagabo babanye byemewe 2. Uyu mugore yaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga. Urukundo rwe n'abagabo benshi barimo na Cristiano Ronaldo biri mu byatumbagije izina rye.

Kim Kardashian accused of blackface on new magazine cover - Insider

Mu kwamamara kwe, biva mu byamuranze n’ibikorwa yakoze. Kim yabanje kwitabwaho n’abanyamakuru bamugira icyamamare. Yakundanye n’abantu benshi bazwi cyane bahoraga bitabira ibirori hamwe, bigatuma yubahwa. Uyu mubyeyi yakinnye kandi muri Filime nka; “Disaster”,"Deep in the Valley" n’izindi.

Kim Kardashian yaje kuba izina rizwi cyane guhera mu 2002. Muri 2003 ubwo hafatwaga kaseti y’ubusambanyi (Sex tape) yakoranye n’umuhanzi Ray J wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uririmba mu njyana ya Rnb, icyo gihe amakuru hirya no hino ku isi yatangiye gutunga agatoki Kim Kardashian ko yinjiye mu mwuga wo gukina Filime z’urukozasoni.

Iyi kaseti igiye hanze ni bwo yabaye icyamamare ndetse abantu bakajya bibaza uwo mukobwa mwiza waryamanye n’Ikirangirire muri muzika Ray J. Nyina wa Kim Kardashian nawe yagize uruhare mu myitwarire y’umwana we Kim Kardashian aho yamwigishije imico yo kwambara imyambaro ivugisha benshi, bimwe mu byamuhaye akazi ko kujya akora ibiganiro kuri televiziyo mu kiganiro bise “Keeping Up with the Kardashians” cyakunzwe n’abantu benshi cyane.

Kim Kardashian nyuma yo kumenyekana gacye gacye, yigiriye inama yo kuryamana n’ibyamamare bitandukanye, gutemberana nabo, gusomana nabo n’ibindi bituma avugwa aramamara ku rwego rwo hejuru.

Kim Kardashian West Is Worth $900 Million After Agreeing To Sell A Stake In  Her Cosmetics Firm To Coty

Mu byamamare bigera kuri 16 bivugwa ko baryamanye na Kim Kardashian, barimo; Ray J muri 2003 (bakaba baranakinanye Filime y’urukozasoni), TJ Jackson (1994-1998), Damon Thomas (2000-2004), Julian St.Jox (2001-2001), Ray J (2002-2003+we banakinanye filime y'urukozasoni), Nick Lachey (2006),Nick Canon (mu kwa cyenda 2006-mu kwa mbere 2007);

Bush (2006), Fonzworth Bentley (2006-2007), Evans Ross (2007), Christiano Ronaldo (mu kwa kane 2010), Shengo Deane (mu kwa kane 2010), Miles Austin (mu kwa gatandatu 2010), Micheal Copon (mu kwa cumi 2010), Jon Mayer (mu kwa cumi 2010), Gabriel Aubrey (mu kwa cumi na kumwe 2010), Kris Humphries (2010-2013), hakaza umuhanzi, Kanye West (2007-kugeza magingo aya).

Kim Kardashian CAUGHT COZYING with Cristiano Ronaldo _ Rare Footage - video  dailymotion

Cristiano Ronaldo asomana na Kim Kardashian

Kim Kardashian, ari mu byamamare bikurikirwa cyane ku isi, kuri Instagram akaba akurikirwa n’abantu basaga Miliyoni 189.

Kim Kardashian Supports Kanye West as He Resumes Sunday Service

Kim Kardashian n'umugabo we Kanye West 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND