Uyu mwiherero bawugiyemo nyuma y’umunsi umwe gusa hashyizweho itsinda ry’abatoza bazatoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ni umwiherero wateguwe na komite nshya y'iyi kipe iyobowe na Mvukiyehe Juvenal uherutse gutererwa kuyobora Kiyovu Sports muri manda y’imyaka itatu, wijeje abakunzi b'iyi kipe impinduka zikomeye kuko bagomba kuba ikipe yegukana ibikombe.
Abakinnyi bose barimo abasanzwe muri iyi kipe ndetse n'abashya baguzwe berekeje mu mwiherero, barimo nk’umunyezamu Kimenyi Yves na Irambona Eric bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, harimo kandi n’umukinnyi Armel Gislain ikipe ya Rayon Sports yari yasinyishije mu minsi ishize.
Karekezi Olivier wasinye amasezerano y'imyaka ibiri yo gutoza Kiyovu Sports, yijeje abafana n'abakunzi b'iyi kipe igikombe kandi ko bagomba kugiharanira.
AMAFOTO KIYOVU SPORTS YEREKEZA MU MWIHERERO KURI MUHAZI
Kiyovu Sports berekeje mu mwiherero kuri Muhazi bari muri Bus yabo

Umutoza Olivier Karekezi yinjira muri Bus
Umunyezamu Kimenyi Yves yinjira muri Bus
Armel Ghislain uheruka gusinyira Rayon Sports nawe yajyanye na Kiyovu mu mwiherero
Rutahizamu Babuwa Samson yajyanye na na Kiyovu mu wiherero

Myugariro Eric Irambona yajyanye mu mwiherero n'ikipe ye nshya
Kalisa Francois, Djemba na Ahmed u bagize Staff nshya ya Karekezi