Gatera
Musa wazamuye ikipe ya Sunrise mu cyiciro cya mbere twamubajije ku buryo abona
abatoza b'abanyarwanda bahagaze muri ibi bihe, atubwira ko icyizere bagirirwa kitaraba cyinshi. Yagize ati "Icya mbere reka nkubwire abatoza
b'abanyarwanda barashoboye ni uko wenda bavuga ngo nta muhanuzi iwabo ariko
ndakubwiza ukuri twe tubimenya iyo tugiye gutoza hanze."
Ku
ruhande kandi rw'umupira w' amaguru muri rusange Gatera Musa avuga ko abona
amakipe yakabaye akoresha abatoza b'abanyamahanga ari nka APR FC cyangwa Rayon
Sports kuko ari zo zizi gutegura shampiyona neza ndetse n'uburyo bwo kuyitwara.
Gatera kandi watoje ikipe ya Gasogi United ndetse aaba yarabaye n'umutoza muri Rayon Sports, yadutangarije ko yiteguye kwitwara neza mu ikipe nshya agiye gutoza ya Espoir FC kuko ibyo yabasabye babyumvikanye harimo no gukoresha abakinnyi bakiri bato. Yasoje ikiganiro aha ubutumwa abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'abakunzi ba Espoir FC muri rusange.