Mu kiganiro na INYARWANDA.COM, uyu muhanzi yatangaje byinshi
n'uko abona umuziki Nyarwanda aho ugeze magingo aya, yitwa Muvunyi Jean Bosco
Victor agakoresha akazina ka (Daddy-v) mu ruhando rwa muzika. Yatangaje
ko kuva yatangira ubuhanzi bwo kuririmba amaze kugira indirimbo zigera ku 8.

Daddy
V yatangiye umuziki mu 2014 aho atacitse intege kugeza magingo aya. Mu ndirimbo
7 afite harimo; Umwamikazi, Iminsi, Baby boo, Mutima w’urugo, Damuyangu, Mfata,
Oriana yakoranye na Mc Tino ndetse na “Umuhemu " ariyo ndirimbo nshya aherutse
gusohora. Indirimbo ‘Mutima w’urugo’ yakunzwe mu birori bitandukanye cyane cyane
mu bukwe.
Mu
ndirimbo z’uyu muhanzi akenshi agaruka ku nkuru z’urukundo maze bamwe
bakagira ngo ni ibiba byaramubayeho, aha avuga ko akenshi ariko abantu babikeka
ariko we atekereza nk’umuhanzi, igitekerezo aririmbye gishobora guhura n'‘ibyiyumvo bya benshi .
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DADDY V