RFL
Kigali

Kwiyandikisha mu irushanwa ‘The Next Pop Star’ byatangiye hifashishijwe MTN

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2020 15:55
1


Abahanzi bashaka guhatana mu irushanwa rya ‘The Next Pop Star’ bashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha bifashishije sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.



Kwiyandikisha byatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020 n’ubuyobozi bwa Kompanyi More Events, ihagarariye mu Rwanda sosiete mpuzamahanga zateguye irushanwa ‘The Next Pop Star’. 

Uwiyandikisha yohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri nomero ya telefone 1510, agashyiramo izina rye, imyaka afite n’Akarere atuyemo hanyuma agakurikiza amabwiriza.

Umuhanzi umaze kwiyandikisha ahita abona ubutumwa bugufi burimo inomero imuranga (registration ID).    

Nyuma yo kubona nimero imurunga (ID), umuhanzi azifata amashusho (Video) ntoya iri hagati y’amasegonda 45' na 60' aririmba ayohereze kuri email info@moreevents.rw cyangwa kuri WhatsApp akoresheje nomero 0730086382.

Kwiyandikisha bizarangira tariki 18 Ukwakira 2020. 'The Next Pop Star' ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

Ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba. Uzatsinda azahabwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 50. Ndetse anakorerwe Album 1 izakorerwa muri SM1 Music Group ibarizwa muri Sony Music Group.

Abahanzi bari kwifashisha MTN biyandikisha mu irushanwa 'The Next Pop Star'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paccy3 years ago
    mutubarize Ntago kohereza message biri kwemera





Inyarwanda BACKGROUND