Ubukwe, ni kimwe mu bihe by’ingezi by’ibyishimo umuntu agira mu buzima bwe, buhuza benshi baje kwihera amaso no kwishimira ibyo bagezeho imbere y’Imana n’abantu, ariko bikababaza kurushaho iyo ukoze ubukwe bukazamo ibyababaza ababwitabiriye nk’ibyabaye kuri HayLey waguye mu maboko y’umukunzi we ubukwe burimbanije.
Ibi birori, biri mu bintu biri kugarukwaho cyane uyu mwaka. Umugeni yikubise mu maboko y’umugabo we nyuma yo gufatwa n'igicuri ku munsi
w’ubukwe bwe bwabaye ku ya 17 Kanama 2018. Iyi ndwara Hayley Hale arwaye, ituma ubwonko bwe buhinduka ku buryo butunguranye ndetse no kubura
ubushobozi bwo kugenzura ingingo z’umubiri.
Hayley Hale n’umugabo we Matthew Hale, amakuru avuga ko
bakundanye imyaka irenga 10. Hayley, wo mu kibaya cya Rhymney, muri Wales,
yahagaritse gushyingiranwa na Mathew mu gihe cy'imyaka icumi kuko yari afite
ipfunwe cyane kubera ubuzima bwe bwa buri munsi bwamuhindukaga kubera igicuri.
Mu 2018, Hayley yafashe umwanzuro wo kubana
akaramata n’umukunzi we, umunsi w’ubukwe yaje kubona ugukomera mu kugenda mu nzira
imbere y’abatumirwa 75. Kubera iyi ndwara y’igicuri iza itunguranye kandi
igakubita umuntu hafi akarabirana yahise imufata ahagararanye n’umukunzi we
maze ahita amugwa mu maboko.
Uyu mugore yari asanzwe amaze imyaka 2 yarabazwe
kanseri mu ibere ry’ibumoso bigahurirana n’igicuri. Akigwa mu makobo y’umugabo
we, abatumirwa baratatse kubera amarangamutima y’ibyo babonye bararira cyane
bibaza uko Mathew Hale agiye kubyakira, nyuma y'igihe, uyu mugore Hayley
yarazanzamutse yisanga akikijwe n’abantu bari kurira.
Mathew Hale yakomeje kugaragariza urukundo umugore we, ubuzima burakomeza, barabana, babyara umwana wabo wa mbere, Charlie. Nyuma y'umwaka umwe, Matayo (Mathew) yaje kureka akazi ko mu ruganda kugira ngo abe umurezi w’umugore we Hayley kubera ko atemerewe kuba wenyine hamwe n’abana be.
Hayley ari kumwe n'abana be 2 yabyaye mbere yo kubana na Mathew
src:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO