RFL
Kigali

KNC yasabye ko indirimbo z’abanyarwanda n’iz’abanyamahanga zirimo ibishegu zicibwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2020 10:23
0


Umuhanzi akaba n’Umuyobozi wa Radio/TV1, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yashyigikiye ko indirimbo z’ibishegu aho ziva zikagera zicibwa, asaba abahanzi guhanga batekereza ku hazaza habo kuko ari ho hakomeye cyane.



Indirimbo z’ibishegu zikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga! Umubare munini uragaragaza ko zikwiye gucibwa kuko nta keza kazo ku bana bari kubyiruka muri iki gihe. 

Abandi baravuga ko ari zo ziri guha umugati abahanzi, bityo ko ziciwe baba bubikiwe imbehe. Baravuga ibi mu gihe abahanzi bari muri uyu murongo bo bakomeje gutanga integuza y’izindi ndirimbo z’ibishegu bitegura gusohora.

Hari n’abatera urwenya bakavuga ko nta buryohe bw’indirimbo itumvikanamo ‘sosiso’ na ‘banana’!

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aherutse kubwira Radio/Tv10, ko mu gihe cyose Minisiteri abarizwamo yatera inkunga umuhanzi uririmba ibishegu, yiteguye kwegura.

Indirimbo zumvikanamo amagambo y’urukozasoni ziri ku muvuduko udasanzwe. Ndetse uruganda rukomeye ku Isi mu gutunganya filime, Hollywood narwo rwamenye ko ‘ibishegu’ bicuruza.

Mu kiganiro ‘Rirarashe’ cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, yakoranye na Angelbert Mutabaruka, KNC yavuze ko umuyaga uva mu mpande z'Isi wahushye no mu Rwanda, abahanzi bambarira kwigana ibyo babonana abandi cyane cyane abakora injyana ya Rap badasiba kuvugamo ijambo ritangizwa n’inyuguti ya ‘f’.

Kakooza usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Gasogi, yavuze ko adashyigikiye indirimbo z’ibishegu, ariko kandi hadakwiye gucibwa iz’abanyarwanda gusa, ko bikwiye kugera no ku z'abanyamahanga.

Ati “…Ntabwo nshyigikiye indirimbo z’ibishegu, ariko igishegu aho kiri hose cyamaganwe. Niba dushyiramo izi ndirimbo tukazibona kuri Televiziyo zose na ma Radio zirimo amagambo y’ibishegu arenze n’ay’abanyarwanda…Ni habeho kuvuga ko indirimbo zose zirimo ibishegu cyane cyane bitangirwa n’amagambo ‘f’ zicibwa.”

KNC avuga ko abahanzi bari gukora izi ndirimbo, kuko bamaze kumenya ko ari zo ziri gucuruza cyane. Ati “Ku Isi baravuga bati ‘ibishegu bigezweho kandi isi yose irabirangamiye.”

Yasabye abahanzi guhanga bajyanishije na sosiyeye babarizwamo, kandi bagahanga banatekereza ku hazaza habo. Yavuze ko kuba uyu munsi Tom Close yaragizwe Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishizwe gutanga amaraso, ishami rya Kigali, ari uko yaranzwe n’imyitwarire myiza kuva atangiye urugendo rw’umuziki aririmba ku rukundo kugeza n’uyu munsi.

Ati “...Ubu uyu munsi wa none kuba Tom Close ari umukozi wa Leta, ntabwo byamubuza kuba umuhanzi, kuko ariyubaha mu byo akora byose.”

KNC yavuze ko mu gihe cye nk’umuhanzi yashoboraga gukora amakosa yari kumugiraho ingaruka. Avuga ko nawe mu minsi ishize hari indirimbo yumvishe atatinyuka kuvugira mu ruhame.

Yavuze ko indirimbo zo ha mbere zirimo amagambo asaba ko umuntu hari icyiciro cy’imyaka aba agezemo kugira ngo ayisobanukirwe. Avuga ko kuri ubu bizagorana kubona igipimo gipima indirimbo y’igishegu n’itariyo.

KNC avuga ko hakwiye kwibazwa uko indirimbo z’ibishegu zizajonjorwa bitewe n’uko hari izirimo kuzimiza, ku buryo bitakorohera buri wese kuyumva.

KNC yasabye ko indirimbo yose yumvikanamo amagambo y'urukozasoni icibwa

KNC avuga ko abahanzi bakwiye guhanga batekereza ku hazaza habo, kuko bishobora kuzabagiraho ingaruka zitari nziza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND