RFL
Kigali

Producer Jay P yakuje kuri Youtube indirimbo "Igikobwa Remix" ya Rafiki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2020 12:18
1


Producer Gatsinda Jean Paul [Jay P] yandikiye ubuyobozi bw’urubuga rwa Youtube akuzaho indirimbo ‘Igikobwa Remix’ y’umuhanzi Rafiki, kubera ko atigeze amusaba uburenganzira mbere y’uko ayisubiramo.



Ku wa 28 Nzeri 2020, nibwo umuhanzi Rafiki yashyize kuri shene ya Youtube ya Label Brotherhood Music yasinyemo, indirimbo ye ‘Igikobwa Remix’ yasubiyemo ku bw’ubusabe bw’abafana. 

Iyi ndirimbo yayikorerwa na Producer Pastor P ku buntu, mu gihe iyabanje yakozwe na Producer Jay P wamukoreye nyinshi mu ndirimbo zakomeje izina rye kugeza n’uyu munsi.

Nyuma y’iminsi itatu iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube, Rafiki yabwiye INYARWANDA, ko yamaze kuvaho bitewe n’uko Producer Jay P yandikiye Youtube abasaba ko ivanwaho.   

Ati “Jay P yandikiye Youtube avuga ko nta burenganzira nafi mfite bwo gukora ‘Remix’. Uburenganzira ndabufite kuko ibihangano ni ibyanjye. Wumvishije injyana wumva ko itandukanye n’iya Pastor P. Nta kintu kiwe twigeze dusubiramo.”

Rafiki yavuze ko ari kugerageza kuvugana na Jay P, kugira ngo iki kibazo gikemuke mu bwumvikane. Ati “Ubu ntegereje kuvugana nawe kugira ngo ndebe ko twabikemura hagati yanjye nawe, ubundi indirimbo igakomeza kugaragara cyangwa se tukabijyana mu manza bigaca kuri Youtube. Mfite icyizere cy’uko tubikemura mu kivandimwe.”

Rafiki yavuze ko ibihangano byose yasohoye ari ibye. Akavuga ko byaba ikosa rihanirwa n’amategeko, afashe ibicurangisho bigize indirimbo yakorewe na Producer runaka akabikoresha mu y’indi ndirimbo, kuko ‘instrument’ iguma ari igihangano cya Producer.

Yavuze ko indirimbo yakoranye n’abahandi bahanzi, atazisubiramo atabanje kubavugisha ari nayo mpamvu atabona ikibazo mu kuba yasubiyemo indirimbo ye ‘Igikobwa’, kuko ayifiteho uburenganzira busesuye.

Uyu muhanzi yavuze ko izi ndirimbo yakozwe na Pastor P n’iyakozwe na Jay P ntaho zihuriye. Iya Jay P igenda buhoro mu gihe iya Pastor P yihuta. Iya Jay P kandi iri mu njyana ya Dancehall mu gihe iya Pastor P iri mu njyana Afrobeat.

Mu kiganiro gito, Producer Jay P yahaye INYARWANDA, yavuze ko iyi ndirimbo "Igikobwa Remix" yayikuje kuri Youtube, kubera ko Rafiki atamwatse uburenganzira bwo kuyisubiramo. Ati "Nyine ni uko bimeze."

Rafiki yavuze ko afite icyizere cy'uko ibiganiro bye na Producer Jay P biza kugenda neza

Producer Jay P yakuje indirimbo ya Rafiki ku rubuga rwa Youtube, kubera ko yayisubiyemo atamwatse uburenganzira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • CELE2 years ago
    Uyu mugabo abantu bacyeneye kumumenya cyane kandi mugihe cya vuba kuko ubujura bwe bumaze kurenga kamere. Njyewe ubwanjye namuhuje numuhanzi ukizamuku, tumwishyura neza ariko twatangajwe no kubona indirimbo ahiya yihutira kuyishyira kumbugaze kandi natamsezerano dufitanye. More to come soon...............................





Inyarwanda BACKGROUND