RFL
Kigali

Usher n'umukunzi we bibarutse umukobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2020 9:40
0


Umunyamuziki w’umunyabigwi Usher Raymond yatangaje ko we n’umukunzi we Jenn Goicoechea, bibarutse imfura yabo y’umukobwa.



Usher w’imyaka 41 y’amavuko yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, atangariza abafana be n’abakunzi b’umuziki we, ko we n’umukunzi we bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse umwana w’umukobwa bahaye izina rya Sovereign. 

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘The Yeah’, yagaragaje ifoto y’intoki ze zisobekeranye n’iz’umwana we.

Yanditse ati “Turiyumva nk’abanyamugisha, twuzuye urukundo rw’umwana wacu mwiza wavutse, Sovereign Bo Raymond.”-Uyu muhanzi kandi yifashishije indirimbo yitwa “Isn’t She lovely” ya Stevie Wonder imaze imyaka 11 isohotse, mu rwego rwo kumvikanisha ko umwana ateye ubwuzu.

Jenn Goiceochea w’imyaka 37 y’amavuko umukunzi we Usher asanzwe ari umwe mu bayobozi muri studuo ya A&R Epic Records. Yatangiye gukundana n’uyu muhanzi kuva mu Ukwakira 2019.

Ni nyuma y’uko bombi bafotowe amafoto basomana mu rwambariro rw’ibirori bya Hollywood Bowl. Ikinyamakuru People, cyanditse ko uyu mwana w’umukobwa wa Usher yavutse ku wa 24 Nzeri 2020, n’ubwo Usher yabitangaje mu ijoro ryakeye.

Sovereign abaye umwana wa Gatatu kuri Usher, aba n’umwana wa mbere w’umukobwa uyu muhanzi yibarutse. Asanzwe afite abandi bana b’abahungu barimo Usher V w’imyaka 12 na Naviyd Ely w’imyaka 11 yabyaranye n’umukunzi we w’ahahise Tamika Foster.

Usher yakanyujijeho mu bagore! Hagati ya 2007 na 2009 yabanaga n’umugore w’isezerano w’umunyamideli wabimazemo igihe kirekire. Mu gihe cya Guma mu Rugo, bongeye kugirana ibihe byiza bari kumwe n’umwana wabo w’umuhungu.

Muri iyo myaka kandi Usher yari umwinjira ku mugore witwa Tamika baje kurushinga mu birori bikomeye mu 2015, ariko baza gutandukana mu mpera za 2018, byemewe n’amategeko.

Ikindi n’uko mu 2001 na 2003, Usher yakundanye n’umuhanzikazi Chilli Thomas ndetse n’umunyamideli Naomi Campbell waje i Kigali mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi umwaka ushize.

Usher Raymond IV ni umuhanzi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime w’umushoramari akaba n’umubyinnyi w’umuhanga ubigaragaza mu ndirimbo ze no ku rubyiniro.

Yavukiye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ariko akurira Chattanooga muri Leta ya Tennesse, ndetse yanabaye muri Atlanta. Imyaka 12 niyo yafunguye urugendo rw’umuziki nyuma y’uko nyina amushyize mu irushanwa ry’abanyempano.

Umuhanzi Usher yatangaje ko yibarutse umwana w'umukobwa n'umukunzi we Jenn

Usher n'umukunzi we batangiye gukundana kuva mu Ukwakira 2019


Usher w'imyaka 41 ni umuhanzi w'umuhanga wanyuze benshi mu ndirimbo zitandukanye ajyanishije no kubyina





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND