RFL
Kigali

CYAMUNARA: Hagiye kugurishwa inzu iri i Jabana ifite agaciro kangana na 51,121,000 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2020 22:29
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Umwanditsi Mukuru cyo kugurisha ingwate Ref.No: 020-055179 cyo ku wa 01/09/2020, kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y’Umwanditsi Mukuru N° 001/2020/ORG yo ku wa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate; 

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatatu, tariki 07/10/2020  i saa munani z’amanywa (14h00’) azagurisha mu cyamunara inzu iri mu kibanza gifite UPI: 1/02/05/03/4082, ubuso bungana na 343 M2, agaciro kangana na 51,121,000 Frw giherereye mu Mudugudu wa  TETERO, Akagari ka KABUYE, Umurenge wa JABANA, Akarere ka GASABO, Umujyi wa KIGALI;

 Gupiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bizatangira tariki ya 01/10/2020 saa tatu (09h00’), birangire tariki ya 07/10/2020 saa mbiri  (08h00’).  Abifuza gusura iyo nzu ni uguhera taliki ya 01/10/2020 kugeza tariki 06/10/2020 mu masaha y’akazi, ingwate y’ipiganwa ikaba ingana na 2,556,050 Frw yishyurwa kuri Konti N° 00040-06965754-29 ifunguye muri Banki ya Kigali yanditse kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ya Minisiteri y’ubutabera;

-Abakeneye ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa: 0788 43 72 21.

-Ifoto n’igenagaciro byawo biboneka hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryo kurangiza inyandikompesha www.cyamunara.gov.rw

Bikorewe i Kigali, ku wa 30/09/2020

Ushinzwe kugurisha Ingwate, MUNYANTARAMA Sadiki ni we washyize umukono kuri iri tangazo


Itangazo rya cyamunara







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND