RFL
Kigali

Vincent Adams wakiniye Chelsea U23 uri kubarizwa mu Rwanda agiye gutangira ibiganiro na Mukura - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/09/2020 19:58
0


Umukinnyi Vincent Adams ukomoka mu gihugu cya Ghana, wakiniye Chelsea y'abatarengeje imyaka 23, yamaze kugera mu Rwanda aho aje mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Mukura Victory Sport yakirira imikino yayo kuri stade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.



Adams ukinisha ukuguru kw'imoso yageze mu Rwanda abanza mu kato ngo barebe ko nta Coronavirus yaba afite ariho yavuye yerekeza ku gicumbi cy'uburezi akaba ategereje ko Mukura itangira imyitozo agakorana n'abandi.


Adams ashobora gukinira Mukura Victory Sports mu mwaka utaha w'imikino

Mu kiganiro yagiranye ni InyaRwanda.com ubwo twamusangaga kuri Hoteli, Adams yadutangarije ko yishimiye kugera mu Rwanda kandi ko yiteguye kwigaragaza. Yagize ati "Iki gihugu ni cyiza kukibamo, nahageze mu ijoro ariko mu gitondo nabashije kureba hanze mbona ni heza cyane".

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VINCENT ADAMS AGEZE MU RWANDA


Ati "Nakurikiranye amakuru ya Mukura mbona ni ikipe nziza, nindamuka mbaye umwe mu bakinnyi bayo nizeye ko tuzagera kuri byinshi hano mu Rwanda hari abakinnyi b'inshiti zanjye kandi bajya kuza bambwiye ko baje mu Rwanda none nanjye bibaye ngombwa ko nza kuhakina".


Adams yakiniye ikipe ya Hearts Lions mu mwaka w'imikino 2017-2018

Adams w'imyaka 20 y'amavuko, 2018 yakoze igeragezwa mu ikipe ya Chelsea y'abatarengeje imyaka 23 avuye iwabo muri Ghana. Vincent Adams yakinaga icyiciro cya mbere muri Ghana, iyi ni inshuro ye ya kabiri ava muri shampiyona ya Ghana ari naho yamenyekaniye cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND