Nyuma yo kubura akazi yakoraga muri sosiyete zitwara abantu mu ndege kubera icyorezo cya Covid-19, Alexandra Dobre yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza azira gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Mu gihugu cy’u Bwongereza haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka
27 y’amavuko witwa Alexandra Dobre wakoraga akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege
(Air hostess) wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza, ubwo yari amaze gufatirwa
mu cyaha cyo gukwirakwiza ibiyobwabwenge nyuma yo kubura akazi yakoraga muri
sosiyete zitwara abagenzi mu ndege kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.
Alexandra Dobre amakuru dukesha Daily Mail avuga ko
yakoraga akazi ke ku kibuga cy’indege cyiri mu mujyi wa Luton mu Bwongereza muri
sosiyete zitwara abantu mu ndege arizo: Ryanair na Wizz Air.
Alexandra Dobre yakoraga akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege
Uyu mukobwa yatangiye kugirana umubano n’umugabo
bahuriye ku rubuga rwa interineti rukoreshwa mu kurambagizanya nyuma aza kumusaba
kumutwarira ikiyobyabwenge cya Cocaine nawe ntiyabyanga kubera ko yari amaze
gushirirwa nta mafaranga asigaranye.
Mu ijoro ryo kuwa 7 Kanama 2020 ubwo yari atwaye ibi
biyobwabwenge yaje guhagarikwa mu mujyi wa Stoke-on-Trent na polisi yo mu gace
ka Staffordshire mu Bwongereza, maze baramusaka bamusangana udupfunyika
dutandatu tw’ikiyobwabwenge cya Cocaine mu gakapu gato yari afite.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, polisi yahise ijya gusaka
mu nzu yari hafi aho maze ihasanga udupfunyika 81 tw’ifu y’umweru mu cyumba cy’uburiri
ndetse nyuma baje gusuzuma basanga ari ikiyobyabwenge cya Cocaine. Utu
dupfunyika twose basanze muri iyi nzu twapimaga
amagarama 19.4, dufite agaciro £1,740 kugeza ku £2,610 ndetse bahasanze £480 kashi.
Polisi yamufatanye udupfunyika 81 twa Cocaine mu nzu
Alexandra yaje guhamwa n’icyaha cyo kugerageza gukwirakwiza
iki kiyobwabwenge cya Cocaine maze akatirwa igifungo cy’imyaka 2 muri gereza.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yaje gutura mu Bwongereza avuye muri Romania mu myaka
3 ishize, aho yakoraga muri sosiyete zitwara abantu mu ndege nk'uwita ku bagenzi
ndetse ko yahembwaga neza.
Mbere y'icyorezo cya Covid-19 yari afite akazi kandi ahembwa neza
Nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi, uyu mukobwa ngo
ntiyongeye kuvugana n’uyu mugabo wamujyanye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge
ndetse ntiyongeye no kumubona kuri telefone.
Src: Daily Mail & The Sun
TANGA IGITECYEREZO