RFL
Kigali

Zuby Comedy yinjije andi maraso mashya inavuga ku bitaramo bagiye gukora hanze y’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/09/2020 13:46
0


Itsinda ry’abanyarwenya Zuby Comedy, nyuma yo kunguka undi munyempano ryavuze ku bitaramo bikomeye bari gutegura hanze y’u Rwanda.



Aba banyarwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda ndetse no hanze, muri iyi minsi bagezweho mu ruhererekane rw’amashusho y’urwenya bise ’Miss murenge’. Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda TV bavuze kuri gahunda ndende zirimo ibitaramo bitandukanye bari gutegura hanze y’u Rwanda nyuma ya COVID-19.

Umwe mu bagize iri tsinda witwa Sept yagize ati ”Nyuma ya coronavirus ndakeka iyo tour iri butangire turahera hano i Kigali tuhakore igitaramo, icyo gitaramo tugiterure tugikubite i Burindi, tuve i Burundi tujye muri Kenya, duhite twinjira muri Europe”.

Yakomeje avuga ko ibi bitaramo bari kubitegura babifashijwemo n’uwitwa Julias uba muri Canada akaba asanzwe afasha abahandi gutegura ibitaramo. Ngo gutegura ibi bitaramo bigeze kuri 20%, hari kandi n’ibindi bari gutegura muri Canada ntagihindutse bigomba gukorwa nyuma y’iki cyorezo cya COVID-19.

Magingo aya iri tsinda ryamaze kwinjizamo undi musore witwa Spencer Tumusime uzanye amaraso mashya. Uyu musore ukoresha izina Spencer mu mwuga we nk’umunyarwenya. Yatangiye uyu mwuga mu 2018 akaba amaze kugaragara mu bitaramo by’urwenya byinshi birimo ibya Bigomba guhinduka, Life is fun,Seka live n’ibindi.


Spencer ubanza [iburyo] nawe yinjiye muri Zuby Comedy

Sept wari usanzwe muri iri tsinda yavuze ko bamubonyemo impano n’ubushobozi, ari byo byatumye bahitamo kwihuza nawe. Nk'abanyarwanya badutereye urwenya rwinshi rukubiyemo ukuri kandi rushimishije. Nawe wareba ikiganiro twagiranye nabo aho bagarutse no kuri Shaddyboo na Miss Umutesi Jolie.

REBA HANO URWENYA BADUTEREYE URASEKA UTEMBAGARE


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND