RFL
Kigali

Gospel yungutse itsinda rishya 'Cheric' ry'umusore uririmbana n'umukunzi we! Basohoye indirimbo yabo ya mbere-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2020 10:49
0


Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas, James & Daniella,...ni zimwe muri 'Couples' ziririmbana nk'umugabo n'umugore, ibintu ubona biryoheye ijisho by'umwihariko bikaba bisobanuye ikintu gikomeye ku bumwe n'ubwuzuzanye bw'abashakanye. Kuri ubu umuziki wa Gospel mu Rwanda wungutse itsinda rishya ryitwa 'Cheric' ry'umusore uririmbana n'umukunzi we.



Itsinda 'Cheric' rigizwe na Eric Kwizera na Chemsa Niyonsaba, aba bombi bakaba bakundana ndetse baritegura kubana akaramata mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2021. Kuri ubu basohoye indirimbo yabo ya mbere bise 'Ni umuremyi wanjye', gusa basanzwe ari abanyamuziki bakomeye dore ko umukobwa ari umuririmbyi muri korali naho umusore akaba ari umuhanzi akaba na Producer ubimazemo imyaka 3. Cheric, bavuga ko bazakomeza kuririmbana ari babiri, uko Imana izabashoboza.

Eric Kwizera azwi ku izina rya Eric-K3 mu gutunganya indirimbo z'amajwi, akaba yibanda cyane ku ndirimbo za Gospel. Atuye i Nyamirambo, akaba asengera kuri Horeb Seventh Day Adventist Church. Avuga ko afite inyota yo gushyira itafari ku muziki wa Gospel, ati "Maze imyaka 3 nkora umuziki mu buryo bwa production (gutunganya amajwi). Ninjiye mu bijyanye no kuririmba bitewe n'uko numva mfite ubushake bwo gushyira itafari muri industry ya Gospel music mu Rwanda".


Itsinda Cheric rizanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Eric Kwizera (Eric-K3) twamubajie uko yagize igitekerezo cyo kuririmbana n'umukunzi we Chemsa, adusubiza ko byashibutse kuri 'Guma mu rugo'. Yagize ati "Girlfriend wanjye yitwa Chemsa Niyonsaba, tumaranye imyaka itatu, turi guteganya gukora ubukwe mu ntangiro z'umwaka utaha wa 2021. Igitekerezo cyo kuririmbana cyatangiye kuzamuka cyane igihe Covid-19 yazaga bikaba ngombwa ko abantu baguma mu rugo (Lockdown)". 

Yakomeje avuga ko ubwo abantu bari bamaze igihe kinini batajya mu materaniro, we n'umukunzi we batekereje uko batangira kuririmbana. Ati "Icyo gihe ntitwari tukijya mu materaniro yo gusenga, twasengeraga mu rugo. Niyumvisemo ko namusaba tugatangira kuririmbana kuko numvaga duhuye n'ibihe nk'ibyo tubana byakongera ubusabane kandi tugatanga ubutumwa ku bandi... Iyi gahunda rero yo kuririmbana tuzayikomeza kuko twasanze ntacyo yahungabanya mu mibanire yacu".


Cheric bafite intego yo gukora cyane bagashyira itafari ku iterambere ry'umuziki wa Gospel

Eric-K3 yavuze ko nk'itsinda rya babiri, bahereye ku ndirimbo bise 'Ni umuremyi wanjye' banditse bavuga ku Uwiteka. Ati "Indirimbo iravuga ku Mana yacu nk'Umuremyi wa byose. Nayanditse mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Umuntu wumva iyi ndirimbo arasangamo ibihamya by'uko Imana ari Umuremyi wa byose bimutere gukomeza kuyizera, ni nayo mpamvu twayise NI UMUREMYI WANJYE".

Nk'uko twabikomojeho, Eric-K3 ntabwo ari mushya mu buhanzi dore ko hari izindi ndirimbo ebyiri yakoze ari zo; 'Umpa Ihumure' na 'Unyitaho' yakoranye na Bosco Nshuti, Diana Kamugisha, Deborah Butera, Bosco Masengesho, Juliet Tumusiime na Dorcas Ashimwe. Icyakora izo ndirimbo zose ntabwo umukunzi we aziririmbamo, bisobanuye ko iyi ndirimbo 'Ni umuremyi wanjye' ari yo ya mbere Eric-K3 akoranye n'umukunzi we Chemsa binyuze mu itsinda bise 'Cheric'.


Chemsa Niyonsaba umukunzi wa Eric-K3


Eric-K3 umuhanzi ubifatanya no gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi


Cheric bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere

UMVA HANO INDIRIMBO 'NI UMUREMYI WANJYE' YA CHERIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND