RFL
Kigali

Yakoranye indirimbo n’umunyamerika! Rafiki yamaze gusinya muri Label ikomeye mu Busuwisi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2020 8:40
0


Umuhanzi Mazimpaka Rafiki uzwi kandi nka Rafiki Coga, yatangaje ko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Brotherhood Records ikorera mu Mujyi wa Geneve mu Busuwisi.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, nibwo Rafiki wamamaye mu njyana yise “Coga Style”, yasohoye amashusho y’indirimbo ye yasubiyemo “Igikobwa Remix” ishyirwa kuri shene ya Youtube ya Brotherhood Records. 

Rafiki yabwiye INYARWANDA, ko mu masezerano yagiranye n’iyi Label harimo no kwamamaza ibihangano bye, ari nayo mpamvu bahereye ku ndirimbo ‘Igikobwa Remix’ yasubiyemo abisabwe n’abafana be.

Yavuze ko iyi Label izajya icuruza ibihangano bye yifashishije imbuga zicururizwaho umuziki, ndetse ngo aya masezerano yanabimburiwe no gukora ku mushinga wa Album nshya y’uyu muhanzi.

Yavuze ko nyuma y’iyi Album, iyi Label izamutegurira ibitaramo mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kurushaho ku mumenyekanisha no kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo umuziki wanjye ubashe kugera ku rwego mpuzamahanga. Kuko ni abantu bafite izindi mbuga zitari Youtube, zicuruza umuziki, kandi ndumva bizarushaho kugenda neza.”

Rafiki yavuze ko aya masezerano y’imyaka itanu yayasinye muri Kanama 2020, ari nabwo bahitaga batangiza umushinga wa Album izaba iriho indirimbo n’abahanzi yakoranye n’abo muri Jamaica.

Uyu muhanzi avuga ko iyi Label yamaze kumuhuza n’umuhanzi Drewseeley uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakorana indirimbo ndetse ko izasohoka mu Ukwakira 2020.

Drewseeley asanzwe afitanye indirimbo yitwa "New Classic" n’umuhanzikazi Selena Gomez, imaze imyaka 10 isohotse. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 73, ku rubuga rwa Youtube.

Uyu muhanzi kandi asanzwe afite indirimbo "Into Fire" imaze imyaka irindwi isohotse, ‘Beautiful’, ‘Got Us Fallin’ in love’ n’izindi. Label ya Brotherhood Music iri mu zikomeye mu Busuwisi, ndetse ikorera mu bihugu birimo; U Bufaransa, Jamaica, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Rafiki yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y'imyaka itanu na Label ya Brotherhood Records ikomeye mu Busuwisi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIKOBWA REMIX' YA RAFIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND