RFL
Kigali

Espoir FC mu biganiro bya nyuma na Sadick Sulley wamaze kugera mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/09/2020 22:03
0


Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, Sadick Sulley wakiniraga ikipe ya Legon Cities, yamaze kugera mu rw'imisozi igihumbi aho aje mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Espoir FC ubundi akazayitangira mu myaka 2 iri imbere.



Sadick wahoze akinana n'umwataka wa Mukura Victory Sport, Muniru Abdul Rhaman, afite imyaka 20 y'amavuko ageze mu Rwanda avuye mu ikipe ya Lagon Cities ikina icyiciro gikuru muri Ghana.


Ubwo Sadick yari amaze kubona ibipimo ya Covid -19 yitegura kuva kuri Hoteri

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Sadick Sulley yatangaje ko aje gukomeza urugendo rwe mu Rwanda kandi agatwara ibikombe. Yagize ati "Nishimiye kuza gukina muri shampiyona y'u Rwanda kuko ni shampiyona nziza kandi ifite abatoza beza. 

Hano hari abakinnyi b'inshuti zanjye, bajyaga bansaba kuza gukina mu Rwanda none mbigezeho, Fire Manager uhagarariye inyungu zanjye, twabonanye mbere y'uko Coronavirus iza. Tuganiriye ambwira ko naza gukina mu Rwanda gusa tumaze kubitegura birangira isi yose ihuye n'icyore byatumye ntabasha kuza."


Sadick agiye guhaguruka muri Ghana kuri uyu wa mbere 28 Nzeri 2020

Sadick asanzwe akinisha ukuguru kw’imoso. Gatera Musa utoza ikipe ya Espoir FC atangaza ko Sadick Sulley ari umukinnyi mwiza kandi yifuje ko yakwambuka ishyamba rya Nyungwe bagafatanya urugendo rw'umwaka w'imikino 2020-2021.


Sadick Sulley agikinira Legon Cities 

Ikipe ya Legon Cities Sadick yakiniraga, yashinzwe mu 2006 ikaba yakirira imikino yayo kuri Accara Sports Stadium ijyamo abafana ibihumbi 40,000 Legon Cities kandi, niyo ibitse igikombe cya Shampiyona ya Ghana 2016 uyu mwaka shampiyona yahagaze iyi kipe iri ku mwanya 10.


Sadick Sulley avuye kuri Hoteri atangiye kureba imisozi igihumbi

Biteganyijwe ko Sadick Sulley azerekeza i Rusizi kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2020 akifatanya n'abandi mu gihe imyitozo izaba itangiye.


Sadick akoresha akaguru k'ibumoso agakina nka nimero 9


FIre Manager ni we uhagarariye inyungu za Sadick Sulley





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND