Magingo aya Elon Musk ni we mukire wa 4 muri Amerika akaba uwa 5 ku Isi. Ni inzobere akaba n’umushoramali mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorana (Artifiacial Intelligence) bigaragiye no kogaga isanzure. Kuri ubu yatangajeko ntacyo yicyeka we n’umuryango we bityo ko nta rukingo cyangwa umuti wa Covid-19 bazafata nibiboneka.
Elon
Musk ni umwe mu bakire bakunze kugaragara batambutsa ibitekerezo byabo ntacyo
bikanga ndetse akaba no mu batuye Isi bavuga ko ubwenge bw’ubukorana (Artifiacial
Intelligence) bugiye kuzaruta ubw'abantu dore ko afite umushinga wo gukora
agakoresho kazashyirwa mu bwonko bwa muntu. Ahamya ko aka gakoresho kazajya gafasha abatuye
Isi kongererwa ubwenge bwabo binyuze mu mushinga yise 'Neuralink'.
Elon Musk ni nyiri Tesla yamamaye cyane kubera imodoka z'agatangaza ndetse na
Space X imaze kuba ubukombe mu gukora ubucuruzi mu bijyanye no kujya mu isanzure.
Kuri iyi
nshuro Bwana Elon Musk yatangaje ko we n’umuryango we batazigera bafata umuti
cyangwa urukingo rwa Covid-19. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru
cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, 'New
York Times' kuri uyu wa 28 Nzeri 2020. Ubwo yaganiraga n’umunyamakurukazi witwa
Kara Swisher, Elon Musk yagize ati ”Ntabwo njye cyangwa abana banjye turi mu bafite
ibyago byo kwandura Covid-19”.
N'ubwo uyu
mugabo ari guhakana ko nta muti cyangwa urukingo rwa Covid-19 azafata. Ntabwo ari we wenyine watangaje ibi kuko abagera kuri 33% mu mpande z’Isi zitandukanye mu
bakoreweho ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya Ipsos, bavuze ko batazafata
imiti cyangwa inkingo za Covid-19 n'ubwo zitaraboneka.
Ku rundi
ruhande, abagera kuri 20% muri ubu bushakashatsi bwakozwe bavuga ko bashaka ko ibijyanye
no gukora ubushakashatsi ku bijyanye nuko haboneka umuti/urukingo by’iki cyorezo
byahagarikwa.
Magingo aya,
muri Amerika abasaga 209,865 bamaze guhitanwa na Covid-19 ndetse abagera kuri 7,363,152
barwaye iyi ndwara, naho 4,610,995 barayikize.
Elon Musk n'umugore we w'umuhanzikazi Grimes uheruka kumubyara umwana w'umuhungu yise X
Mu ntangiriro
z'igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 ubwo Covid-19 yatangiraga gukara cyane
uyu mushoramali nabwo yagaragaye arwanya gahunda yo kuguma mu rugo. Ubwo uyu
munyamakuru yaganiraga na we, Elon Musk yongeye gushimangira ibi aho
yavuze ko banze kumwumva ndetse ko nta mpamvu yo gushyira abantu bose mu kato ahubwo ko bakagomye kujya bajyanamo ufite ibimenyetso.
Ku rundi
ruhande, abatuye Isi bose amaso yaheze mu kirere aho bamwe baryamye bariyorosa
ndetse bashyize icyizere cyo kurokoka mu bushobozi bw’inzobere mu bijyanye n’imiti.
Kuri uyu munsi wa none inkingo zigera kuri 32 ziri gukorerwa amasuzuma yazo
yanyuma aho bari kuyakorera ku bantu.
Src: businessinsider.com
TANGA IGITECYEREZO