RFL
Kigali

Impanuro za Shaddy Boo zatumye bamwe bamwibasira ku buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/09/2020 11:18
1


Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, aherutse gutambutsa ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter butakiriwe neza na benshi, aho yavugaga ko umugabo atarya ibiryo umukozi yatetse ahubwo arya ibyo umugore we yatetse.



Shaddy Boo, ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nka Instagram akurikirwa n’imibare iri hejuru aho nibura abantu basaga ibihumbi 767 bamukurikira naho ku rubuga aherutse kunengerwaho rwa Twitter akurikira n’abantu 7,774. Gukurikirwa cyane biri mu bituma ubutumwa bwe burebwa n’abantu benshi mu gihe gito.

Mu minsi ishize Shaddy Boo yagiye ku rukuta rwa Twitter yandika ubutumwa bwanenzwe na benshi, aho yagize ati: “Byose byatangiye babyita umuco, batwumvisha ko uburenganzira bwacu butangana n'ubwa basaza bacu, umukobwa wese wagiye muri 'Bridal shower', azi impanuro batangamo: Umugabo ntabwo arya ibiryo umukozi yatetse, arya ibyo umugore yatetse, igihe abishakiye ugomba kuba witeguye”.

Abamukurikira mu bitekerezo bakurikijeho bamunenga cyane, Uwitwa Kanyana Alice yagize ati: “Umuntu wese afite uburenganzira bungana n'ubwa mugenzi we! Umugore n'umugabo barangana! Izo mpanuro batanga ziba zipfuye! Ese ubundi izo nyagwa ngo ni bridal shower muba muzigiramo iki? ...Izo nta mpanuro zirimo, ni amafuti gusa!"

Faraja M ati: “Shaddy, wavutse wisanga uri umukobwa. Mbere yo kuvuka kwawe, ino si yabayeho aba ''les sages'' utazi utanafitiye igice cy'ubwenge nk'ubwabo. Nimba wisanga muri za principes bashyizeho ariko ugasanga zikubangamiye, wakwiyica bikarangira. C tout”. Uwitwa Ntuzabimbaze we yagize ati: “Ko numva impanuro ukizibuka se warushenye ute?”.

Undi nawe yungamo ati: “Ibintu bigenda bihinduka, ubu isi iri ku muvuduko udasanzwe, uzakomeza kwizirika ku bintu bimudindiza azasigara inyuma. Ubu umugore arashakisha igitunga umuryango kimwe n'umugabo. Kandi abakera bagumaga mu rugo!”.

Ubutumwa abenshi batanze kuri iyi ngingo Shaddy Boo yavuze ni bwinshi ariko  imibare myinshi y'abamunenze yemezaga ko ibyo yavuze ntaho bihuriye n’ibiriho muri iki gihe, umugabo yateka ibyo kurya cyangwa umugore agateka mu gihe hari ubwuzuzanye n’uburinganire mu rugo nk’uko Leta y’u Rwanda ibisaba ko nta mirimo y’umugore ihari cyangwa umugabo kuko bose bangana imbere y'amategeko.


Ubutumwa Shaddy Boo aherutse gutambutsa kuri Twitter

Bimwe mu bitekerezo byasaga n'ibinenga ubutumwa bwa Shaddy Boo





Shaddy Boo, umugore ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro3 years ago
    Ariko ndabona hari abatasobanukiwe neza icyo kinyarwanda: *umugabo ntarya ibiryo umukozi yatetse Arya ibyo umugore yatetse, igihe abishakiye ugomba kuba witeguye* ibi bintu byumvikane neza ntabwo aha ari ukuvuga ibiryo byo mu nkono cyangwa ibindi bategura ku meza ahubwo n'ibiryo bitegurwa mu buriri. Mu yandi magambo umugabo ntiyakabaye aryamana n'umukozi ku mpamvu ziturutse ku mugore. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND