RFL
Kigali

Uracyari ingaragu? Dore ibintu ukwiriye gukora byagufasha kuva mu bwigunge

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/09/2020 20:23
0


Niba ukiri ingaragu uragirwa inama yo gukurikiza ingingo zikurikira kugira ngo ubashe kwigobotora ubwigunge bushaka kukubaho akarande.



Kuba ingaragu bifite ibyiza n'ibibi ariko uko waba umeze kose hari umudendezo udakwiriye kwiyima ngo wifungirane. Mu gihe rero uri mu rugendo rwawe rw’ubusiribateri, hari ibintu ugomba gukora byagufasha kuva mu bwigunge:

Banza wisobanukirwe: Fata umwanya uhagije wo kwishimira igihe cyawe cy’uko uri ingaragu. Wige ibyo ukunda, umenye intego zawe, menya neza ko ufite gusobanukirwa neza igihe urimo, wige kwishimira ubuzima bwa wenyine, shakisha ibintu bigushimisha, ukore ibintu wifuza gukora, wihe igihe gikomeye kandi gihamye cyo gukomeza kuba ingaragu. Uzabona ko unyuzwe no kuba umuseribateri.

Fata igihe gihagije cyo kuruhukana n’inshuti yawe magara: Fata umwanya wo gukora ibintu ukunda gukorana n’abantu bakuzi neza bizagufasha kwishima no gusohoka mu bwigunge.

Jya umarana umwanya n’abashakanye b’inshuti zawe: Gerageza gusohokana na couple y’inshuti yawe ifitanye umubano mwiza. Reba ibyo bakora neza bizagufasha kubyishimira kandi ahari wenda bizanatuma utekereza gushaka uko wava mu busiribateri.

Ishimire ubusore cyangwa ubukumi bwawe: Gerageza uko ushoboye kose wishimishe uko ubishaka unezezwe no kuba mu busiribateri na cyane ko hari ubwo umuntu abuvamo akaba ntaho azongera guhurira n’ibintu byo kwishimisha kubera inshingano z’urugo, bityo rero wipfusha ubusa amahirwe ufite yo kuba ukiri ingaragu ahubwo yabyaze umusaruro wishime iteka.

The dailypositive.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND