RFL
Kigali

Mu Rwanda: Bisaba iki ngo ikipe itware igikombe cya shampiyona mu mupira w’amaguru?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/09/2020 16:53
0


Abatoza, Abakunzi ba ruhago ndetse n’abakurikiranira hafi shampiyona y’u Rwanda, bemeza ko kuba ikipe ifite abakinnyi beza kandi bashoboye babonera umushahara ku gihe kandi bafite ubuyobozi bwiza bubitaho, bidahagije ngo yegukane igikombe cya shampiyona kuko cyegukana umugabo kigasiba undi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



Mu myaka 25 ishize, igikombe cya shampiyona cyegukanwe n’amakipe abiri gusa, Rayon Sports na APR FC, uretse mu mwaka w’imikino wa 2007-2008 hanyuzemo ikipe ya Atraco FC iracyegukana.

Bivuze ko mu myaka 25 ishize, ibikombe 24 byasaranganyijwe n’amakipe abiri gusa, aho APR FC yegukanye 17 mu gihe Rayon Sports yegukanye 7.

Ibi bigaragaza ko igikombe cya Shampiyona mu Rwanda kiba gihataniwe n’amakipe abiri gusa, APR FC na Rayon Sports.

Ntabwo abantu babona kimwe impamvu nyamukuru ituma mu Rwanda igikombe cya shampiyona gikomeza gusaranganywa n’amakipe abiri gusa, imyaka igashira ari 25 kandi usanga buri mwaka w’imikino shampiyona ikinwa n’amakipe arenze 12.

Iyo uganiriye na bamwe bakubwira ko impamvu APR FC na Rayon Sports zihora ari mpatse amakipe muri shampiyona y’u Rwanda ari uko afite abafana n’abakunzi benshi kurusha andi makipe kandi bayahoza ku gitutu cyo kwegukana igikombe, bituma atajya atezuka ku nshingano zo kubashimisha atsinda kuri buri mukino.

Abandi bemeza ko kuba aya makipe afite ubushobozi bwo kugura umukinnyi utanga ikinyuranyo, ariyo mpamvu no kwitwara neza akegukana ibikombe uko umwaka ushira undi ugataha.

Ikindi bamwe bemeza ko kuba nka APR FC itajya igira ikibazo cyo kugura abakinnyi cyangwa cy’amikoro mu gihe andi makipe aba ashwana n’abakinnyi bayo, ariyo mpamvu yavutse nyuma ariko akaba ariyo ifite ibikombe byishi mu Rwanda.

Gusa ariko hari abandi batabibona muri ubu buryo bemeza ko bitoroshye gutwara igikombe cya shampiyona mu Rwanda, utari mu bavuga rikijyana cyangwa se udafite amafaranga menshi yo guha abasifuzi ngo birengagize ubunyamwuga bagushakire amanota atatu kuko bashimangira ko aribyo byamunze ruhago nyarwanda binatuma idatera imbere ngo amakipe asohokeye u Rwanda yitware neza mu mikino nyafurika nk'uko mu baturanyi bigenda.

Uyu mwaka ubaye uwa gatatu Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bukora ibishoboka byose ngo burebe ko iyi kipe yamena urukuta rwubatswe na APR FC ndetse na Rayon Sports, ikegukana igikombe cya shampiyona ariko byaranze.

Iyi kipe yaguze abakinnyi bakomeye batandukanye, izana umutoza ufite ibigwi n’amateka muri ruhago nyarwanda ariko byaranze.

Ubwo yasozaga Shampiyona AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri yari yizeye kwegukana igikombe, Umutoza w’iyi kipe Eric Nshimiyimana yatangaje ko kugira Abakinnyi beza, Abatoza beza, Ubuyobozi bwiza, byonyine bidahagije ngo ikipe yegukane igikombe cya shampiyona mu Rwanda.

Hakomeje kwibazwa igihe hazagaragara indi kipe yegukana igikombe cya shampiyona itari APR FC cyangwa Rayon Sports.

Gusa muri uyu mwaka w'imikino wa 220/21, hari ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba impinduka bijyanye n'uburyo amakipe yíyubatse.


APR FC niyo yegukanye igikombe cy'umwaka ushize

Rayon Sports yari yegukanye igikombe cy'umwaka w'imikino wa 2018/19

Rayon Sports na APR FC niyo igaruriye shampiyona y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND