RFL
Kigali

Bruce Melodie n'Itorero Urukerereza basusurukije umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2020 8:40
0


Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’umuhanzi Bruce Melodie basusurukije umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 24 Nzeri 2020, wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi. Ndetse akaba ari n’umunsi Dian Fossey [Nyiramacibiri] yatangijeho ikigo kita ku ngagi mu 1967. 

Ni ku nshuro ya 16 uyu muhango ubaye! Wari usanzwe ubera mu Kinigi ku ntango y'imisozi miremire y'ibirunga mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Amazina yiswe abana 24 b'ingagi ku nshuro ya 16 ni Amabwiriza, Nyiramajyambere, Amarembo, Nkomezamihigo, Kazeneza, Uwacu, Umuyobozi, Umuganga, Ihogoza, Izabukuru, Impinduka, Kororoka, Ubushobozi, Ishya, Ikamba, Nkerabigwi, Indiri, Duhuze, Isezerano, Murengezi, Umusanzu 22. Igitego, Iriza na Myugariro

Uyu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 16 wasusurukijwe kandi n’Itorero Urukerereza ndetse n’umuhanzi Bruce Melodie, uririmbye muri ibi birori ku nshuro ya mbere.

Soma: Uruhare rw'umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi mu myidagaduro yo mu Rwanda

Danny Vumbi wahaye ikaze Bruce Melodie yavuze ko ari umuhanzi w’ibikorwa byarenze imipaka, kuko yitabiriye irushanwa rya Coke Studio, aririmba muri East Africa’s Got Talent ndetse aherutse kwegukana igihembo cya Kiss Summer Awards nk’umuhanzi w’impeshyi n’ibindi.

Ageze ku rubyiniro Bruce Melodie, yavuze ko yishimiye kuririmba muri uyu muhango, kandi ko ari ibyishimo kuri we kwifatanya na buri wese ugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’ingagi.

Bruce Melodie yaririmbye mu buryo bwa Live indirimbo ze zirimo ‘Turaberanye’ yasohoye ku wa 20 Nzeri 2016, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 482. Ni imwe mu ndirimbo zamuhaye gushimangira ko injyana ya RnB ayumva!

Ni indirimbo yateye arikirizwa ashyigikiwe n’itsinda rya Symphony Band rimaze kuba ubukombe mu muziki w’u Rwanda.

Yaririmbye kandi indirimbo ye yise ‘Katerina’ yabaye idarapo ry’umuziki we mu mpera za 2019, aririmba ‘Henza Up’ imaze amezi atandatu isohotse, aho imaze kumvwa n’abantu barenga ibihumbi 500.

Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryasusurukiye uyu muhango ryifashishije indirimbo zivuga ku rukumbuzi rwo kujya gusura ingagi, akamaro k’azo ku gihugu no ku kirere cyiza cyo mu ikinigi.

Abasore n’inkumi bagize Itorero Urukerereza kandi bacinye akadiho mu ndirimbo zivuga ku muco w’u Rwanda, bifashishije umurishyo w’ingoma; izivuga ku byiza bitatse u Rwanda n’ibindi.

Kwita Izina ku nshuro ya 16 byabaye mu bihe bidasanzwe bitewe n’amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ibi bihe bisa neza n’igihe abakurikirana imiryango y’ingagi umunsi ku wundi, abarinzi ba pariki, abashakashatsi, abaherekeza ba mukerarugendo n’abandi ari bo bitaga ingagi amazina bafatanyije n’abafatanyabikorwa ba hafi.

Kwita Izina byarenze kuba iby’abazishinzwe, ahubwo biba umuhango ukomeye ku Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukangirira abantu kuzisura.

Prosper Uwingeli Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo muri Pariki y’Igihugu y’Iburunga, avuga ko Pariki y’Igihugu yamamaye kubera kubamo Ingagi ariko ikungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima. Ndetse harimo inzovu n’imbogo zo mu misozi miremire.

Yavuze ko muri iyi Pariki y’Igihugu y’ibirunga irabarizwamo ingagi zigera kuri 360; ziri mu miryango 21 ndetse harimo n’abasore bavuye mu miryango bakiri gushakisha kubaka imiryango yabo.

Avuga ko uyu munsi hiswe amazina abana b’ingagi 24 baturuka mu miryango 12 harimo ‘Agashya’, ‘Amahoro’, ‘Kuryama’, ‘Kwitonda’, ‘Igisha’, ‘Mafunzo’, ‘Muhoza’, ‘Musirikale’, ‘Mutobo’, ‘Pablo’, ‘Sabyinnyo’ na ‘Urugwiro’. Mu bana 24 biswe amazina harimo uduhungu 15 n’udukobwa 9.


Umuhanzi Bruce Melodie yasusurukije umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 16


Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryaririmbye indirimbo zivuga ku muco w'u Rwanda n'izikumbuza abantu gusura ingagi

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO KWITA IZINA ABANA B'INGAGI 24 UKO WAGENZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND