RFL
Kigali

Mu marira menshi, Suarez asezeye Barcelona avuga ko ibibaye byose Messi abizi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2020 16:20
0


Mu kiganiro n'itanyazamakuru, ikipe ya FC Barcelona yemereye Luis Suarez gusezera ku mugaragaro nyuma y'aho amaze kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid. Ni ikiganiro cyarimo abakinnyi bakomeye ba Barcelona nka; Messi, Jordi Alba, Gerard Pique n'abandi.



Mu marira menshi Suarez yafashe indangururamajwi, atangira ashimira abakinnyi ndetse n'ikipe ku mahirwe bamuhaye. Yagize ati "Ikipe yangiriye icyizere kandi bari bazi ubuzima nari mvuyemo ndetse n'amakosa nakoze.

Uburyo najemo, ntabwo bwari bworoshye, gusa umutoza, abakinnyi bagenzi banjye banyakiriyemo bwari butangaje. Abantu bose bazi inzira byanyuzemo kugira ngo ngire amahirwe yo gukinira ikipe ikomeye nka Barcelona, gusa ibi byose bigeze ku musozo ariko ndishimira ibyo twakoze muri icyo gihe".


Suarez ati "Murabeho ndagiye"

Suarez yavuze ko atagize igihe gihagije cyo gutekereza ku buryo agiye kujya muri Atletico Madrid, yagize ati "Ikipe (Barcelona) ndabizi ikeneye impinduka kandi muri izo mpinduka umutoza yanyeretse ko nta ruhare nzazigiramo, ni yo mpamvu nanjye nshaka kuzamwereka ko nkiri umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru. Ngiye muri Atletico ariko sindiyumvisha ukuntu bizaba bimeze niduhura na FC Barcelona."

Suarez kandi yagarutse ku mubano we na Lionel Messi. Yagize ati "Lionel Messi azi ibyo ntekereza nanjye nzi ibyo atekereza, turi bakuru bihagije ku buryo buri umwe yagira undi inama.

Messi yatunguwe n'uburyo ngiye mu ikipe ihangana na Barcelona ariko nta kizahindura umubano wacu".


Luis Suarez yageze muri Barcelona 2014 avuye mu ikipe ya Liverpool 

Yagarutse ku mpamvu yahisemo Atletico Madrid avuga ko yashakaga kuba ahantu ahangana.  Yagize ati "Hari amakipe menshi yanshatse ariko nahisemo Atletico kuko mbona ari imwe mu makipe yabasha guhangana ku rwego rwo hejuru. Ubwo Barcelona yanshyiraga ku isoko, nakiriye telephone nyinshi zinsaba kuza mu makipe yabo, ariko njye nashakaga ikipe izamfasha guhangana na Barcelona ndetse na Real Madrid."

Luis Suarez umwaka ushize w'imikino yatsinze ibitego 21 mu mikino 36 yakiniye FC Barcelona. Uyu munya-Uruguay Luis Suarez w'imyaka 33 aza ku mwanya wa 3 mu bakinnyi batsindiye ibitego byinshi ikipe ya FC Barcelona mu mateka yayo.


Suarez kuva yagera muri Barcelona yakunza gufatanya na Lionel Messi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND