Umuhanzi Lione Gaga uherutse gusohora indirimbo agaragaramo abambwe ku musaraba, yahishuye kubambwa ku musaraba atambaye agapfukamunwa byamuraje mu buroko, anakomoza ku cyatuma urugo rwe na Clarisse Karasira akunda rutaramba n’ibindi.
Uyu muhanzi afite umwihariko wo kuvugisha rubanda, igihe ashyize hanze integuza y’indirimbo nshya. Kuri iyi nshuro ku ndirmbo ye nshya yise ‘’Uhoraho’’ siko byagenze gusa, ahubwo byahuruje abantu benshi bituma ibyo yakoze bimufungisha. Nyuma y'uko iyi ndirimbo igiye hanze mu buryo bw’amashusho n’amajjwi, mu kiganiro na InyaRwanda TV, Lion Gaga yavuze ku ngorane zikomeye yahuye nazo mu ifatwa ry’amashusho yayo zirimo no gufungwa.
Yagize ati ”Mu minota itarenze itanu hari hamaze kuzura abantu
barenze nka magana abiri, turavuga tuti reka tubihagarike Polisi ihita iza
iratubwira ngo mumanuke [araseka]. Ni gute umuntu ujya ku musaraba ntagapfukamunwa
wambaye [hahahaha]’’.
Umusaraba bamubambyeho wareshyaga na metero 6
Yakomeje avuga ko aba polisi bamubajije impamvu yazanye abantu barenze magana abiri (200) ngo abifashishe mu mashusho y’indirimbo kandi ntibibuke no gusiga umwanya wa metero hagati y’umuntu n’undi. We ngo yisobanuye avuga ko atigeze azana abantu kuko bari bagiye ari babiri gusa ariko ngo abantu bakiyongera mu minota mike kuko bagize amatsiko menshi yo kureba uko bamubamba ku musaraba wa metero esheshatu.
Ibi bigaragara mu mashusho y’indirimbo ye yo kuramya no
guhimbaza Imana, akaba ari indirimbo yise 'Uhoraho'. Iyi ndirimbo ikoze mu njyana ya
Reagge, amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Eliel muri Eliel Filmz. Iyi ndirimbo itangira Lion Gaga bamugaragaza abambye ku musaraba wa metero 6 ahantu hameze nk’ikibaya
hari n’abantu bake basa n'abashungereye.
Kubambwa muri ubu buryo byatumye abarenga 200 bashungera bica amabwira yo kwirinda COVID-19
Lione Gaga yavuze ko nyuma yo gutabwa muri yombi aba polisi bakomeje kumuhata ibibazo bamubaza impamvu atibutse byibura kwambara agapfukamunwa. Byarangiye bamurajemo afungurwa mu gitondo. Uyu muhanzi yahishuye ko akunda umuhanzikazi Clarisse Karasira, gusa avuga ko biramutse bibaye bakabana urugo rwabo rutaramba! Igitangaje ngo si we amakosa yaturukaho ahubwo yahemukirwa.
Mu mboni ye asobanuye impamvu abona uru rugo rutaramba. Bikurikirane
mu kiganiro kiryoshye twagiranye unamyenye byinshi ku ifungwa rye.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NALIONE GAGA
REBA HANO 'UHORAHO' INDIRIMBO LION GAGA AGARAGARAMO ABAMBWE KU MUSARABA
TANGA IGITECYEREZO