RFL
Kigali

Kugaruka mu kibuga kwa Ozil biragoye - Mikel Arteta

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2020 12:36
0


Umutoza Mukuru wa Arsenal, Mikel Arteta yatangaze ko umukinnyi Mesut Ozil kugira ngo azagaruke mu kibuga bizagorana cyane niba ntagihindutse.



Mesut Ozil w'imyaka 31 y'amavuko, aheruka mu kibuga tariki 7 Werurwe 2020 kuva ubwo bisa n’ibigoranye kwisanga mu ikipe ya Arteta.

Mu kiganiro yagiranye na Sky Sports, Arteta yatangaje ko Ozil bizamugora kugaruka mu  ikipe ya mbere bitewe n'uburyo bahitamo abakinnyi. Yagize ati "Dutoranya tubona ko ari beza kuri buri mukinnyi, na we wabibona abakinnyi bari kugenda bahinduka kugira ngo tuzabone abakinnyi twifashisha ku mukino biragoye cyane si no kuri Mesut Ozil gusa n'abandi bakinnyi kugira ngo babone umwanya biri kugorana".


Mesut Ozil aheruka mu kibuga muri Werurwe uyu mwaka

"Erega ndakumva kandi ndubaha ikibazo cyawe gusa njye ngerageza gukora akazi kanjye nta kubogama kubayeho, ngerageza gutoranya abakinnyi ngendeye ku myumvire yanjye kandi nkafata abakinnyi bari mu bihe byiza. Rero mu by'ukuri Ozil yananiwe kuzuza ibyo dushaka nk'umukinnyi kugira ngo yisange mu bakinnyi babanzamo".

Mesut Ozil yageze mu ikipe ya Arsenal avuye muri Real Madrid mu 2013 akaba ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe yambara umweru n'umutuku. Mu mezi icyenda Mikel Arteta amaze muri Arsenal, Mesut Ozil amazemo amezi atandatu adakandagira mu kibuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND