RFL
Kigali

Oksana na Nataliya: Abagore 2 bahiga abandi ku Isi mu kubaka umubiri no guterura ibyuma biremereye-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/09/2020 15:05
0


Kubaka umubiri ni kimwe mu bintu usanga byiharirwa n’igitsina gabo, ariko igitangaje ni uko hari abagore babiri (2), Oksana Piari na Nataliya Guznetsova, bamaze kwigarurira iyi mikino yo guterura ibyuma bubaka imibiri dore ko byabahiriye ku rwego rutangaje.



Aba bagore, Oksana Piari ufite imyaka 38 na Natalia Guznetsova (Amazonka) w’imyaka 28 y’amavuko, bakomoka mu Burusiya. Piari, yakoze cyane Siporo ziterura ibyuma kugira ngo ateze imbere umubiri we udasanzwe ufite ingufu n’imitsi ikomeye kandi yatumye ibice bimwe na bimwe byiyongera. Yatangiye kubaka umubiri akiri umunyeshuri wa Kaminuza i Stavropol.

Disciplined: Oksana works out up to three hours a day and only does strength training to keep in fighting shape

Oksana Piari umwe mu bagore batangaje mu kubaka umubiri

Oksana atuye muri Key West, muri Floride akaba yarakundaga Siporo akiri umwana akajya ajya mu mikino ariko ari n’indorerezi ifana nk’abandi bose. Aganira na DailyMail yagize ati: "Nahoraga nshishikarizwa no gukora umubiri. Naje muri siporo ndi indorerezi kandi sinatekerezaga ko umunsi umwe nzaba umwe muri abo bagore bashobora gushishikariza abandi kubaka umubiri w'inzozi zabo".  

Bodybuilding mom admits people are FARNED of her muscular physique
Oksana Piari

Uyu mugore kandi yarushanwe mu cyiciro cya mbere cy’imyitozo ngororamubiri, yerekeje mu myubakire y’imibiri y’abagore mu mwaka wa 2013 nyuma y'uko imitsi ye iba minini cyane bikamujyana mu marushanwa, yegukana umwanya wa gatatu muri Shampiyona y’Uburayi mu 2013, aba uwa mbere muri NPC Florida Grand Prix mu 2016, aba n'uwa kabiri muri Arnold Classic mu 2019.

Nataliya

Nataliya Amazonka

Ku ruhande rwa, Nataliya Guznetsova (Amazonka) ukora nawe akazi ko guterura ibiremereye, imiterere ye ikunze gutangaza benshi ku isi bitewe n'uko hari abasore benshi arusha gukora umubiri. Mu bihembo amaze kwibikaho kuva yatangira iyi mikino harimo nko kuba ari we mukobwa uhiga abandi ku isi kubaka umubiri ndetse no guterura ibiremereye. Ku myaka ye 14 ni bwo yatangiye ibijyanye no guterura ibyuma byanagize uruhare runini mu miterere ye itangaje.  

Nataliya Kuznetsova (@nataliya.amazonka) • Instagram photos and videos |  Body building women, Gym workout for beginners, Muscular womenFemale Bodybuilder Nataliya Kuznetsova's Incredible Physique | Muscle &  Fitness

Nataliya

Amazonka arusha abagabo benshi kubaka umubiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND