RFL
Kigali

Afite Album ebyiri! Intego za Ivanova, mwishywa wa Yverry winjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2020 12:20
0


Umuhanzi Tuyambaze Yvan [Ivanova], mwishywa w’umuhanzi Rugamba Yverry yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ya mbere yise "Marina".



‘Marina’ ni indirimbo y’urukundo, ivuga ku musore ushimagiza umukunzi we ku bw’ibyo amukorera mu rugendo rw’urukundo banyuranamo. 

Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube y’umuhanzi Yverry, ku mpamvu avuga ko “Ni ukumufasha none se ko ari iya mbere buriya ugira ngo iwe byamworohera (kuri shene ye ya Youtube).”

Ni imwe mu ndirimbo zigize Album ebyiri uyu muhanzi yamaze gutegura, avuga ko ari gutegura uko azazimurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ivanova avuga ko urugendo rwe rw’umuziki rutangijwe n’indirimbo ‘Marina’, bitewe n’uko hari umucyecuru w’inshuti ye wari umaze igihe ayimwishyuza.

Akavuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’uyu mucyecuru [Marina] wamubwiye ku buzima bw’urukundo abanyemo n’umukunzi we, yanzura kubikoramo indirimbo.

Ni indirimbo avuga ko isangiye umwihariko w’ururirimbo (melodie) n’izindi ndirimbo ziri kuri Album ze ebyiri, yakoreye muri studio yitwa Kigali Records y’umuhanzi Yverry [Nyirarume].

Ivanova yabwiye INYARWANDA, ati “Umwihariko mbazaniye ni ururirimbo (melodie rw’indirimbo zanjye nziza ziryoheye amatwi. Ubu mfite Album ebyiri, ikigezweho ni ukubahereza ibyiza nabateganyirije. Gusa njye icyo nabasaba ni ukunshyigikira kugira ngo mbashe kugera ku ntego.”

Uyu muhanzi ufatira urugero kuri Michael Jackson, avuga ko afite intego yo kuzamura umuziki wo mu Rwanda ukaba kimenyabose mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kandi ngo afite icyizere cy’uko bizagerwaho, kuko afite abo bari guhuza imbaraga.

Akavuga ko ibyo nibigerwaho azakomeza umuziki w’u Rwanda ukaba mpuzamahanga. Ati “Uburyo mbona bizashoboka ntabwo nzabikora njyenyine ni ukwifatanya n’abandi kugira ngo duterane ingabo mu bitugu. Ubu dufite itsinda rya Shodebellah Crick turi kugenda twifatanya n’abandi tubona izindi mbaraga kugira ngo tuzagere kure.”

Tuyambaze Yvan ni imfura mu muryango w’abana babiri akaba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’amahoteli ndetse no gutunganya amashusho y’indirimbo n’ibindi.

Kuva akiri muto yakuriye muri korali zitandukanye zirimo korali y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, aho yasengeraga. Ndetse yari umwe mu babyinnyi mu itsinda ryitwa Phantomz Crew.

Tuyambaze asoje amashuri yisumbuye nibwo yafashe igihe cyo gutegura urugendo rw’umuziki we, akora indirimbo nyinshi yakubiye kuri Album ebyiri azagenda asohora uko iminsi yicuma.

Umuhanzi Ivanova, mwishywa w'umuhanzi Rugamba Yverry yinjiye mu muziki

Ivanova yavuze ko afite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda

Yverry yiyemeje gufasha mwishywa we [Umwana wa mushiki we] winjiye mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MARINA" Y'UMUHANZI IVANOVA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND