Kigali

Murangwa Eugène na Twagirayezu Thaddée mu bahabwa amahirwe menshi yo kuyobora Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2020 11:24
0


Nyuma yuko Komite yari iyoboye Rayon Sports ivanweho ndetse n’abagaragaye mu makimbirane y’ibibazo bimaze igihe muri iyi kipe, RGB igatangaza ko hagiye gushyirwaho inzibacyuho izashyira ibintu ku murongo mu minsi 30, Murangwa Eugene wakiniye iyi kipe na Thadee wabaye mu buyobozi bwayo ni amwe mu mazina ahabwa amahirwe menshi.



Murangwa Eugène wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Twagirayezu Thaddée wabaye muri Komite ya Rayon Sports akaza gusezera ku nshingano ze ku mpamvu atasobanuye, bari mu batekerejweho mu bazayobora Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho y’iminsi 30.

Murangwa Eugène usanzwe aba mu Bwongereza, ari mu Rwanda muri iyi minsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 muri Kigali Arena, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports, yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse rwihanangiriza abagaragaye mu makimbirane y’ubuyobozi amaze igihe muri Rayon Sports.

Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports mbere ya Jenoside n’ikipe y’igihugu Amavubi ari mu bashobora kwemezwa nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Rayon Sports mu nzibacyuho.

Twagirayezu Thaddée wabaye muri Komite nyobozi ya Rayon Sports ku ngoma ya Sadate Munyakazi, akaza kwandika ibaruwa isezera ku nshingano ze muri iyi kipe ku mpamvu atasobanuye, biravugwa ko nawe ari mu batekerejweho cyane nk’umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports.

Uwo RGB izemeza azayobora Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo ashyire mu bikorwa iby’Umuryango Rayon Sports wasabwe kunoza bijyanye n’amategeko n’imiterere yawo.

Biteganyijwe ko ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi yahagaritswe n’izashyirwaho na RGB, rizaba ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2020, igahita itangira inshingano nshya.

Twagirayezu na Murangwa bari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuyobora Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND