RFL
Kigali

Rubavu: Uwayezu Obed yahawe ishimwe n’Akarere nk’umwarimu w’indashyikirwa, ubu ari guhatana ku rwego rw'Intara

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/09/2020 9:58
0


Nyuma yo gushinga umuyoboro anyuzaho amasomo yigisha abanyeshuri bari mu kiruhuko cyatewe na Coronavirus, Uwayezu Obed umwarimu wigisha ku ishuri ryisumbuye rya G.S Rambo mu karere ka Rubavu, yashimiwe nk’umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’Akarere ka Rubavu, ashyirwa no mu bazatoranywamo umwarimu wahize abandi mu ntara y’Uburengerazuba.



Ubwo Coronavirus yafungaga amashuri mu Rwanda, abanyeshuri bagasubira mu ngo n’abarimu bikaba uko, Uwayezu Obed yahise afungura umuyoboro kuri Youtube awita “Elearning Obed” aho anyuza amasomo abana bari mu ngo bakayakurikira nta mafaranga abishyuje.

Uyu mwarimu aganira na InyaRwanda.com yavuze ko yabikoze mu ntego yo gufasha abana b’u Rwanda kudaheranwa n’iki cyorezo bakabura gukoresha andi mahirwe bahabwa n’ikoranabuhanga babifashijwemo n’ababyeyi babo. Uyu mwarimu wagezaga amasomo ku bana aho batuye yavuze ko kuba yarafashijwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Rubavu byamubereye imbaraga zo kubigeraho. 

Yagize ati ”Ntangira kwigisha nta kintu na kimwe nari mfite uretse Camera yonyine, naratekereje rero nsanga ngomba kujya gusaba ubufasha ikigo cy’urubyiruko cyari kindi hafi, mpageze bahita banyumva baramfasha bampa ibikoresho byose wabonye nkoresha ni yo mpamvu rero mbashimira kuko iyo batamba hafi ntacyo nari gufasha abana bacu icyo gihe. 

Naricaye mbona hari abana iwabo badafite ubushobozi bwo kubagurira Megabytes zo gukurikirana amasomo kuri Youtube cyangwa kuyakuraho nk’uko nabikoraga, ngira igitekerezo cyo gushaka bamwe mu bacuruza imiziki na filime maze nkajya mbaha aya masomo nabo bakayaha bamwe baza kugura imiziki ariko yo agatangirwa ubuntu, abacuruza imiziki iyo isomo risohotse mpita ndibaha kuri Email birihuta cyane“.

Mwarimu Uwayezu akomeza agira ati ”Aho kugira ngo abana bacu bahugire mu kureba Filime n’indirimbo natekereje ko bajya bafata n’umwanya bagakurikira n’amasomo, biroroshye kuko umuryango ufite Televiziyo mu rugo abana bakwiga nta kibazo mu mashusho, ibi byunganira kandi amasomo anyuzwa kuri Radiyo zitandukanye muri Porogaramu ya REB, ubu buryo nakoze burafasha cyane“.

Mu gukora ibi byose Uwayezu avuga ko atewe ishema n’uko abana biga kandi neza by’umwihariko akarere ka Rubavu kakaba gaheruka kumushimira nk’umwarimu wagize igitekerezo cyiza maze akagishyira mu bikorwa ibintu byamuteye imbaraga zo gukomeza gutekereza ibyagirira akamaro abana b’u Rwanda.

Usibye gufatwa nk’umwarimu wahize abandi mu karere ka Rubavu muri iki cyumweru Obed Uwayezu ni umwe mu barimu bazatoranywamo uwahize abandi ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba muri ibi bihe bya Coronavirus hashingiwe ku bikorwa bakoze bifasha umwana w’u Rwanda kwiga.

Uwayezu usanzwe wigisha amasomo y’Imibare, ibinyabuzima n’ubutabire avuga ko yatangiye ari wenyine, ariko ubu akaba yaratangiye kuvugana n’abandi barimu bigisha andi masomo kugira ngo babe bakorera hamwe n’abanyeshuri babashe kubona amasomo atandukanye.

Ati “Natangiye ndi njyenyine ariko hari n’abandi bemeye ko dufatanya, kandi mbaziho ubushobozi kandi bamaze kubyemera. Twizeye ko hari itafari tuzashyira ku burezi bw’abana bacu.“

Iyo asobanura umwuga w’ubwarimu Uwayezu Obed yemeza ko ari umwuga mwiza kuko utuma uwukora afunguka mu mutwe ari naho ahera asaba abarimu kugerageza guhanga inzira zitandukanya bafashamo Abanyeshuri.

REBA RIMWE MU MASOMO YANYUJIJE KU IKORANABUHANGA, IRYO SOMO AKABA YARARYISE 'PLANT PRODUCTION PART II'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND