RFL
Kigali

Perezida Trump yibasiye u Bushinwa mu ijambo yatanze mu Muryango w’Abibumbye

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:22/09/2020 23:33
0


Mu ijambo yatanze kuri uyu wa Kabiri mu Muryango w’Abibumbye, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yibasiye Igihugu cy’u Bushinwa ubwo yavugaga ku buryo cyahanganye n’icyorezo cya COVID-19, ko ndetse iki gihugu gikwiye kuryozwa kuba cyarateje icyorezo Isi yose.



Kuri uyu wa kabiri mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Trump yongeye kwibasira Igihugu cy’ u Bushinwa agishinja kuba intandaro y’icyorezo cya COVID-19. 

Ni mu gihe mugenzi we, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yumvikanye mu ijwi ry’amahoro ubwo yagezaga ijambo rye mu Muryango w’Abibumbye avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye, ndetse anashimangira ko Igihugu cye nta mugambi gifite wo kuba cyarwana yaba intambara y’amagambo cyangwa indi ntambara n’igihugu icyo aricyo cyose.

Amakimbirane hagati y’ibi bihugu bikomeye ku Isi yongeye ubukana nyuma y’icyorezo cya COVID-19, gusa na mbere hari umubano mubi watewe n’ubucuruzi (ubuhahirane) hagati y’ibihugu byombi. 

Ku ruhande rwa Trump witegura amatora mu Ugushyingo kandi n’imibare y’abandura n’abicwa na COVID-19 yiyongera, yahanze amaso mu kwibasira u Bushinwa.

Trump ashinja u Bushinwa kuba bwaremereye abantu kuva mu gihugu igihe icyorezo cyari kikiri ku rwego rwo hasi, mu rwego rwo kugira ngo banduze Isi yose, mu gihe bo (mu Bushinwa) bari bamaze guhagarika ingendo z’imbere mu gihugu.

Nyuma yo kwerekana ko u Bushina ndetse n’ Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS), byagiye bitanga Amakuru atariyo (bivuguruza), Trump yasabye Umuryango w’Abibumbye kuba waryoza u Bushinwa ibyo bikorwa.

Trump yanavuze ko azasakaza urukingo rwa COVID-19, ko ndetse bazanatsinda iki cyorezo.

Mugenzi we Xi Jinping asaba ko hakwiye kubaho ubufatanye muri ibi bihe, kugendera ku mabwiriza ya siyansi, ndetse no guha inshingano zose OMS, hamwe no gushyiraho uburyo buhuriyeho bwo kureba uko icyorezo cyatsindwa. Yongeraho ko uzashaka kuvanga politiki n’iki kibazo akwiye gushyirwa ku ruhande.

Ibi Perezida Xi asa n’ubuhuriraho na mugenzi we w’ u Burusiya Vladimr Putin, we wavuze ko OMS ikwiye kongererwa imbaraga kugira ngo ibone ibisubizo byo guhangana na COVID-19, ndetse anasaba ko habaho ibiganiro byo ku rwego ruhanitse bijyanye n’urukingo.

Ku mibare itangazwa na Kaminuza ya Johns Hopkins, ubwandu bwa COVID-19 muri Amerika ni miliyoni zirenga 6 n’imfu zirenga 200,00. Ni mu gihe isi yose ifite ubwandu bwa miliyoni zirenga 31, n’abapfuye bagera kuri 966,574.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND