Uwari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate na Komite Nyobozi yari iyoboye iyi kipe ndetse n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri Rayon Sports bahagaritswe.
Nyuma y'ubwumvikane bucye bwari bumaze iminsi itari
micye mu bafite ijambo rikomeye muri Rayon Sports, byatumye inzego za leta zirimo
RGB zinjira mu mizi y’iki kibazo ngo havugutwe umuti urambye, byarangiye abagaragaye
mu makimbirane bose bahagaritswe udasize na Sadate.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa
Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, cyabereye mu cyumba cy’uruganiriro rwa Kigali
Arena, Dr Kayitesi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere
Uyu muyobozi yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma
y’ubusesenguzi bwakoranywe ubushishozi ku bibazo by’imiyoborere, iby’imicungire
y’umutungo w’ikipe ndetse n’umwiryane w’urudaca waranze abayoboye Rayon Sports.
Mu gihe cya vuba gishize, havutse kutumvikana
kw'ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwari bukuriwe na Munyakazi na bamwe mu
bagize izindi nzego ahanini biganjemo abayoboye iyi kipe; amwe mu matsinda
y'abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri Rayon Sports kubera umusanzu
bayiha ariko na cyane cyane Imena.
Bwana Munyakazi yeretse icyo kigo cya leta ko bashaka kumweguza kuko ari kuvugurura imitegekere y'ikipe kandi agaragaza raporo z'uko abayoboye Rayon Sports mbere banyereje umutungo wayo. Uyu muyobozi kandi yanamenyesheje umukuru w’igihugu Paul Kagame, ibibazo iyi kipe ifite asaba ko bafashwa kubikemura.
Umuyobozi Mukuru wa
Sadate Munyakazi na Komite ye bahagaritswe
Abanyamakuru bari babukereye bategereje kumenya umwanzuro ku bibazo bya Rayon Sports
Mu minsi mike Rayon Sports iraza kuba ifite ubuyobozi bushya
TANGA IGITECYEREZO