RFL
Kigali

Mashami Vincent yanenze abakinnyi b’Abanyarwanda abashinja kutihangana ariyo ntandaro yo kudatinda hanze y’igihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/09/2020 13:57
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yemeza ko kuba abakinnyi b’Abanyarwanda badatera imbere ku buryo bugaragara ngo banatinde mu makipe yo hanze baba bagiye gukinira, ari uko batagira ukwihangana ngo bakore batikoresheje, bituma bahita bagaruka badateye kabiri.



Hashize igihe kitari gito hibazwa impamvu nyamukuru ituma abakinnyi b’Abanyarwanda badatinda mu makipe yo hanze baba bagiye gukinira, kubera ko bagenda nyuma y’amezi macye bagahita bagaruka.

Iyo uganiriye n’aba bakinnyi bakubwira impamvu zijya gusa zose, bakubwira ko impamvu itumye bagaruka mu Rwanda ari uko ikipe bakiniraga itubahirije ibyo yabasezeranyije ubwo bayerekezagano, abandi bakavuga ko batandukanye n’amakipe yabo kubera kudahabwa agaciro n’umwanya wo gukina.

Ariko ku rundi ruhande hari ababibona mu bundi buryo, kuko bavuga ko abakinnyi b’Abanyarwanda ari abanebwe, badakora cyane, bityo bituma amakipe aba yabazanye abakeneyeho umusaruro batawubona bagahitamo kubasezerera kubera umusaruro mucye.

Nta mukinnyi numwe wagiye gukina hanze y’u Rwanda, ngo agaruke avuge ko igitumye atandukana n’ikipe yakiniraga ari umusaruro mucye, ahubwo bagerageza uburyo berekana ko ari ikibazo kitabaturutseho, ahubwo giturutse ku bayobozi b’ikipe bakiniraga, Umutoza cyangwa abafana.

Nubwo nka 90% y’abakinnyi b’Abanyarwanda bajya gukina hanze, bahita bagaruka bidateye kabiri, hari abakinnyi bamaze kugaragaza ko bifuza kugera ku rwego rukomeye ndetse bagerageza kubikorera no kubiharanira.

Muri abo bakinnyi twavuga nka Djihad Bizimana ukinira Beveren yo mu Bubiligi, Rwatubyaye Abdul ukina muri USA, Kagere Meddie ukina muri Simba SC yo muri Tanzania na Haruna Niyonzima ukina muri Yanga Africans.

Agaruka kuri iki kibazo cy’abakinnyi bajya gukina hanze ntibatindeyo ndetse n’abagumyeyo benshi muri bo ntibagire iterambere rigaragara bageraho, unutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda batagira ukwihangana.

Yagize ati”Ni ikibazo gikomeye cyane kuko Abakinnyi b’Abanyarwanda ntibagira ukwihangana. Ntabwo bihanganira ibihe baba barimo n’uburyo bubagoye baba bakoreramo, kuko aribyo byabafasha kugera ahakomeye no ku ntego zabo baba barihaye, niyo mpamvu badatinda mu makipe baba bagiye gukinira”.

Nubwo abakinnyi bashinjwa ubunebwe, ababashakira amakipe bazwi nkaba ‘Agent’ nabo baratungwa agatoki bakanakemangwa ku bumenyi n’ubusesenguzi bwabo, mu gihitiramo umukinnyi ikipe agiye gukinira.

Yagize ati”Ikindi kibazo nacyo gikomeye, ni abashakira amakipe abakinnyi kuko usanga amujyanye n’aho atazi akahamujugunya agashyira amafaranga ye ku mufuka ntiyongere mo kumukurikirana ngo amenye uko yitwara cyangwa uko abayeho, usanga ubumenyi bwabo nabwo bukemangwa”.


Benshi mu bakinnyi b'Abanyarwanda ntibatinda mu makipe yo hanze baba bagiye gukinira


Mashami Vincent yashinje abakinnyi b'Abanyarwanda kutihangana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND