RFL
Kigali

Umugabo w’abana 5 yakase inda y’umugore we utwite kugira ngo arebe niba atwite umuhungu

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:21/09/2020 18:45
0


Umugabo uzwi nka Pannalal wo mu gihugu cy'u Buhinde yakase inda y’umugore we utwite kugira ngo arebe niba atwite umuhungu. Umubyeyi wahohotewe muri ubu buryo afite imyaka 35 y'amavuko.



Ababyeyi b’uyu mugore wahohotewe bavuga ko umugabo we yamukase inda kubera ko yifuzaga cyane kubyara umuhungu bigatuma ashyira mu kaga ubuzima bw’umugore we. Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’igikorwa yakoze bivugwa ko cyasigiye ibikomere bikomeye uwahohotewe nk’uko byatangajwe n’umupolisi mukuru

Iperereza kuri iri hohotera ryabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 mu gace ka Nekpur muri Leta ya Uttar Pradesh yo mu Majyaruguru y’u Buhinde riracyakomeje nk’uko Superintendent Pravin Singh Chauhan yabitangarije ibitangazamakuru byaho.

Polisi ikomeje gushakisha byimbitse impamvu yaba yateye uyu mugabo gukora iki cyaha. Kuri ubu ntabwo hataramenyekana icyakoreshejwe mu gukata inda y’uwahohotewe.

Ababyeyi b’uwahohotewe bavuga ko uyu mugabo yageze aho kuvusha amaraso umugore we kubera ko yari amaze kwiheba akaba yifuzaga umwana w’umuhungu cyane kuko yabonaga amaze kubyara abakobwa benshi.

Uyu mubyeyi wahohotewe umerewe nabi cyane ari kwitabwaho mu bitaro bya Bareilly, bivugwa ko yari atwite inda y’amezi arindwi. Kugeza ubu uko umwana ameze ntibiramenyekana, gusa ibyabaye bigaragaza agasuzuguro ndetse n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana b’abakobwa mu bice bimwe na bimwe by’u Buhinde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND