Polisi yo mu gihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko mu cyumweru dusoje hari umugore wahanutse mu idirishya ry’imodoka iri kugenda ari gufata amashusho ku rubuga rwa Snapchat.
Mu gihugu cy'u Bwongereza haravugwa inkuru y’umugore
wahanutse mu idirishya ry’imodoka igenda mu muhanda arimo gufata amashusho yo ku
rubuga rwa Snapchat. Uyu mugore yabaye umunyamahirwe kuko nyuma yo guhanuka mu
idirishya nta bikomere bikabije yagize nk'uko byatangajwe na Polisi.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje ni bwo polisi yo mu
gace ka Surrey mu Bwongereza ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje
aya makuru, aho yavuze ko uyu mugore (utatangajwe umwirondoro we) yahanutse mu
idirishya ry’imodoka mu muhanda munini uzwi nka M25 ureshya na kilometero 188
mu Majyepfo y’umugi wa London.
Imodoka uyu mugore yari arimo
Polisi yakomeje ivuga ko ari amahirwe yagize kuba
atakomeretse cyane cyangwa se ngo ahasige ubuzima. Uyu mugore yahise yitabwaho
n’abaganga aho iyi mpanuka yabereye.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Family Medecine and
Primary Care mu mwaka 2011 na 2017 bwagaragaje ko abantu bagera kuri 259 ku isi yose
bapfuye bari gufata amafoto azwi nka Selfie. Abashakashatsi bagaragaje ko mu
gihugu cy’u Buhinde ariho hagaragaye imfu nyinshi z’abantu bapfuye bafata
amafoto ya Selfie, hagakurikiraho Uburusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na
Pakistan.
Ubu bushakashatsi bwakomeje bugaragaza ko umubare
munini w’ababuze ubuzima bari abagabo aho bageraga kuri 72% kandi bari munsi y’imyaka
30 y’amavuko. Mu mwaka ushize mu Buhinde abantu bane bo mu muryango umwe baguye
mu mugezi, nyuma yo kujyamo bari gufata amafoto ya Selfie.
Mu mwaka ushize nabwo, umugore w’imyaka 23 y’amavuko
yasize ubuzima mu mpanuka y’imodoka, ubwo yanyuraga mu idirishya ry’imodoka
nyuma yo kugenga asakuza cyane agira ati:”Urabeho Miami”. Akigera mu muhanda ni bwo
yaje kugongwa n’imodoka yari inyuma y’iyo yari arimo.
Src: CNN & People
TANGA IGITECYEREZO