Umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, Ngarukiyintwali Jean de Dieu (Maitre Dodian), nyuma yo gusohora indirimbo yise “Aka Message”, yerekanye ko afite ubushobozi bwo kuririmba Live ibigora benshi mu bahanzi.
Maitre Dodian, aganira na INYARWANDA.COM, yatangaje ko
agomba kwigarurira umuziki ariko akabifatanya no gucuranga ibikoresho bya
muzika. Ubu ageze ku rwego rwo kuririmba akanicurangira nk’uko yabyerekanye ubwo yari yadusuye mu kiganiro 'Stardom'. Igitekerezo
cy'indirimbo nshya yise “Aka message” yavuze ko cyaje nyuma yo kubona ko hari igihe
abantu baba bari mu rukundo hagati yabo hari intera ndende ku buryo guhura
biba bigoranye.
Ku ruhande rwo kwiyumvamo impano yo kuririmba no
kwicurangira, uyu muhanzi w'umunyempano ikomeye yavuze ko yize gucuranga abikunze ashyiramo umuhate
mwinshi kandi n’ubu ugikomeje. Yongeraho ko yabonaga umuhanzi uzi kuririmba
ariko aticurangira byamugora cyane mu gihe akoze igitaramo.
Yagize ati: “Njywe gucuranga Gitari na Piano narabyize kandi maze igihe gito mbitangiye, ahubwo kubera umutwe wanjye ufata
vuba ubu maze kubimenya ku buryo bushimishije. Ndaririmba nkanicurangira kandi
neza. Nifuza ko umuziki wanjye wazagera kure cyane kandi heza, ibi byose
nzabigeraho mpa abakunzi banjye umuziki mwiza kandi w’umwimerere”.
Maitre Dodian yavuze ko afite abacuranzi babana
iwe mu rugo, bakaba bakora imirimo inyuranye bayivanga no gucuranga gitari na Piano. Yavuze ko iyo ugeze iwabo bakwakiriza umuziki na cyane ko urugo rwabo ari urw'abanyamuziki.
KANDA HANO UREBE UBUHANGA BWA MAITRE DODIAN MU KURIRIMBA LIVE
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA “AKA MESSAGE” YA MAITRE DODIAN
TANGA IGITECYEREZO