RFL
Kigali

StarDom: Maitre Dodian uherutse gusohora indirimbo “Aka mesage” yerekanye ubuhanga bwe mu kuririmba Live-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/09/2020 16:13
0


Umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, Ngarukiyintwali Jean de Dieu (Maitre Dodian), nyuma yo gusohora indirimbo yise “Aka Message”, yerekanye ko afite ubushobozi bwo kuririmba Live ibigora benshi mu bahanzi.



Maitre Dodian, aganira na INYARWANDA.COM, yatangaje ko agomba kwigarurira umuziki ariko akabifatanya no gucuranga ibikoresho bya muzika. Ubu ageze ku rwego rwo kuririmba akanicurangira nk’uko yabyerekanye ubwo yari yadusuye mu kiganiro 'Stardom'. Igitekerezo cy'indirimbo nshya yise “Aka message” yavuze ko cyaje nyuma yo kubona ko hari igihe abantu baba bari mu rukundo hagati yabo hari intera ndende ku buryo guhura biba bigoranye.


Ku ruhande rwo kwiyumvamo impano yo kuririmba no kwicurangira, uyu muhanzi w'umunyempano ikomeye yavuze ko yize gucuranga abikunze ashyiramo umuhate mwinshi kandi n’ubu ugikomeje. Yongeraho ko yabonaga umuhanzi uzi kuririmba ariko aticurangira byamugora cyane mu gihe akoze igitaramo.

Yagize ati: “Njywe gucuranga Gitari na Piano narabyize kandi maze igihe gito mbitangiye, ahubwo kubera umutwe wanjye ufata vuba ubu maze kubimenya ku buryo bushimishije. Ndaririmba nkanicurangira kandi neza. Nifuza ko umuziki wanjye wazagera kure cyane kandi heza, ibi byose nzabigeraho mpa abakunzi banjye umuziki mwiza kandi w’umwimerere”.


Maitre Dodian yavuze ko afite abacuranzi babana iwe mu rugo, bakaba bakora imirimo inyuranye bayivanga no gucuranga gitari na Piano. Yavuze ko iyo ugeze iwabo bakwakiriza umuziki na cyane ko urugo rwabo ari urw'abanyamuziki.

KANDA HANO UREBE UBUHANGA BWA MAITRE DODIAN MU KURIRIMBA LIVE


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA “AKA MESSAGE” YA MAITRE DODIAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND