RFL
Kigali

Kid Gaju yakoze indirimbo y’abashavuzwa n’ibihe by’urukundo bitarambye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2020 15:34
0


Umuhanzi Kid Gaju yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Bya bihe” ivuga ku bashavuzwa n’ibihe by’urukundo bitarambye bakifuza kongera kubisubiramo.



Iyi ndirimbo y’iminota 03 n’amasegonda 37’ yubakiye ku nkuru y’umuntu wibuka ibihe yagiranye n’umukunzi, akumva babisubiramo.

Yibuka umunezero wari wuzuye imitima y’abo bombi, amagambo meza babwiranaga, amarangamutima buri umwe yerekaga undi n’ibindi byinshi byari inkingi z’urukundo rwabo.

Asaba umukunzi kwemera bakongera gusubiza muri bya bihe kuko “iyo abyibutse biramushavuza kandi akumva yasuka amarira’. 

Muhinyuza Justin [Kid Gaju] yabwiye INYARWANDA, ko nta nkuru yihariye yakuyeho iyi ndirimbo, ariko ko ari ibintu bisanzwe bibaho mu buzima, aho abantu babiri bashobora gutandukana, ariko umwe muri bo akifuza kongera gusubirana na mugenzi we.

Uyu muhanzi yavuze ko yari amaze amezi atandatu adasohora indirimbo bitewe n’ibyo yari ahugiyemo birimo gutegura Album ye nshya iriho indirimbo imwe yakoranye n’umuhanzi atifuje gutangaza amazina n’igihugu akomokamo.

Ati “Nari maze igihe ntasohora indirimbo kubera ko nari mfite gahunda yo gusohora Album uyu mwaka. Indirimbo nari mperutse n’iyo yari igiye gutangirira izindi hahitamo hazamo bino bihe bya Covid-19.”

Akomeza ati “Nahisemo kuba mpagaritse ho gato ariko ubu nasubukuye, indirimbo zose ngiye kuzishyira hanze mbere y’uko mu Ukuboza 2020 hagera.”

Kig Gaju yavuze ko indirimbo zose agiye gusohora ziri kuri iyi Album, kandi ko zatunganyijwe na ba Producer bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.

Gaju ni umuhanzi nyarwanda wamaze igihe kinini akorera umuziki we mu itsinda rya Goodlfye ryo mu Rwanda. Mu ntangiriro za 2013, nibwo yaguye isoko ry’umuziki we atangira kwimenyekanisha no mu Rwanda. yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Kami’ yakoranye na The Ben, ‘Akanyuma’ ‘Nzirakana’ n’izindi.

Kid Gaju yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Bya Bihe"
Kid Gaju yavuze ko agiye gusohora indirimbo zose ziri kuri Album mbere y'uko mu Ukuboza 2020 hagera

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYA BIHE' Y'UMUHANZI KID GAJU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND