RFL
Kigali

Nyandwi Saddam wakiniye Rayon Sports yambitse impeta y'urukundo Cyuzuzo - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/09/2020 11:33
0


Umukinnyi ukina yugarira izamu mu ikipe ya Musanze FC Saddam Nyandwi, yasabye Cyuzuzo Denise ko yazamubera umufashe ndetse aboneraho no kumwambika impeta.



Nyandwi Saddam wageranye na Rayon sports mu mikino y'amatsinda mu gikombe cy’amakipe yitwaye neza iwayo, yabwiye InyaRwanda.com ko hashije imyaka 4 amenyanye na Cyuzuzo Denise, abona ko igihe cyari kigeze ngo asabe umukunzi we ko bakomezanya urugendo rw'ubuzima.

"Cyuzuzo namumenye nkigera muri Rayon Sports kuko twajyaga mu myitozo nkamucaho na we agiye kwiga, bigenda biza ngera aho muvugisha ansaba ko nazajya iwabo nyuma njyayo tumenyana uko, birangira dukundanye.”

Iki gikorwa cyo gutera ivi, cyabereye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo aho Rayon Sports yakoreraga umwiherero. Nyandwi Saddam yavuye muri Rayon Sports mu mwaka w'imikino 2019-20 akaba ubu agiye gutangira umwaka wa kabiri mu ikipe ibarizwa mu Majyaruguru y'u Rwanda Musanze FC.



Abavandimwe bari mu bitabiriye


Nyandwi ati "Somaho"


Nyandwi yambitse umukunzi we Denise impeta y'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND