RFL
Kigali

Amerika: Umugore ukekwaho koherereza Donald Trump ibahasha irimo uburozi yatawe muri yombi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/09/2020 10:47
0


Umugore ukekwaho kohereza ibaruwa irimo uburozi muri White House yari igenewe Perezida Donald Trump bikaza gutahurwa itaramugeraho yatawe muri yombi ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zitahuye ibahasha irimo uburozi (ricin) busangwa mu mbuto z’ikibonobono, iyi bahasha ikaba yari igenewe Perezida Donald Trump, amakuru avuga ko umugore ukekwaho kohereza iyi bahasha yamaze gutabwa muri yombi.

Uyu mugore utatangajwe imyirondoro ye ukekwaho kohereza iyi bahasha yatawe muri yombi ku mupaka wa Canada na Amerika n’abashinzwe umutekano wo ku mupaka ubwo yageragezaga kwinjira muri Amerika avuye muri Canada anyuze muri leta ya New York nk'uko byatangajwe n’urwego rushinjwe iyubahirizwa rw’amategeko ku munsi w’ejo ku cyumweru.

Ubwo uyu mugore yatabwaga muri yombi n’abashinzwe umutekano yasanganwe imbunda. Nyuma yo gutabwa muri yombi uyu mugore yahise ajyanwa muri gereza. Abashinjacyaha bo muri leta ya Washington DC bavuga ko biteguye kujyana uyu mugore mu nkiko kugira ngo akurikiranweho ibyaha akurikiranweho, nyuma yo kohereza ibahasha irimo uburozi muri White House. Magingo aya nta mazina y’uyu mugore arangazwa.

Iyi bahasha yari igenewe Perezida Donald Trump yafashwe itarinjizwa muri White House nkuko byatangajwe n’urwego rushinzwe iperereza muri leta zunze ubumwe za Amerika FBI (Federal Bureau of Investigation) kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje.

White House
Iyi bahasha yarimo uburozi yatahuwe itaragezwa muri White House

Polisi yo muri Canada nyuma y’iperereza yafatanyaga na FBI yatangaje ko iyi bahasha yaje ikomotse muri Canada. Iyi bahasha yaje gutahurwa ubwo habanzaga kugenzurwa amabahasha yagombaga kohererezwa Perezida muri White House nkuko bisanzwe bikorwa. 

Uyu mugore ukekwaho icyi cyaha amakuru avuga ko atari ubwa mbere abikoze dore ko akekwaho nanone kohereza izindi bahasha zirimo uburozi muri imwe mu magereza ndetse no nu biro bya polisi muri Texas.

Ubu burozi bwo mu bwoko bwa ricin busangwa mu mbuto z’ikibonobono bugira ingaruka mbi cyane cyane ku bantu bakuru iyo buhumetswe, aho bushobora guhitana umuntu mu masaha 36 kugeza kuri 72, gusa bugira ingaruka nke iyo buriwe (Ingested).

Donald Trump

Iyi bahasha yari igenewe Perezida Donald Trump yatahuwe itaragera muri White House

Ubu burozi si ubwa mbere bukoreshejwe mu mabahasha agenewe abayobozi ba leta zunze ubumwe za Amerika dore ko no mu mwaka 2014, umukinnyikazi wa filime Shannon Richardson yari akurikiranweho icyaha cyo kohereza amabahasha arimo ubu burozi yari agenewe uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama n’umuyobozi w’umujyi wa New York Bwana Michael Bloomberg. Nyuma yo guhamwa n’iki cyaha uyu mukinnyikazi yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 18 muri gereza.

Mu mwaka 2018 nabwo umugabo wasezerewe mu gisirikare cya Amerika cyirwanira mu mazi, yatawe muri yombi ndetse yemera ko yohereje amabahasha arimo ubu burozi yari agenewe Perezida Donald Trump ndetse na bamwe mu bagize ubuyobozi bwe harimo n’umukuru wa FBI Bwana Christopher Wray.

Src: Sky News & Daily Mail

     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND