RFL
Kigali

Mpindura icyuma cyawe! Gentil Misigaro yasohoye indirimbo nshya 'Ndaje' yakoranye na Prosper Nkomezi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2020 7:34
0


'Nguhaye umutima wanjye winjiremo, nkoresha icyo ushaka, mpindura icyuma cyawe, Mukunzi wanjye ndaje ungenze uko ushaka' Ayo ni amagambo yumvikana mu ndirimbo nshya 'Ndaje' ya Gentil Misigaro na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo ifite iminota 4 n'amasegonda 9, ikaba yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo ku mugoroba w'uyu wa 19 Nzeri 2020.



Iyi ndirimbo 'Ndaje' ni yo ya mbere aba bahanzi Gentil na Prosper bakoranye. Amashusho yayo yafatiwe i Kigali mu Rwanda tariki 16 Werurwe atunganywa na BJC Official, aho bayafatiye bahatoranyirizwa na Christopher Ndayishimiye nk'uko Gentil Misigaro yabitangaje. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Bruce. Iyi ndirimbo yumvikanamo kandi ijwi rya Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro, uherutse gukorana indirimbo 'Nyibutsa' na Adrien Misigaro agateguza abantu ko nawe ari hafi gushyira hanze indirimbo ze bwite.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yadutangarije uko yahuje imbaraga na Gentil bagakorana iyi ndirimbo anavuga ku butumwa buyiherekeje. Yagize ati "Message iri mu ndirimbo ni isengesho buri wese yakabaye asenga, asaba Imana 'kumukoresha icyo ishaka uko wa buri kose”. Imana yaguhindura igikoresho cyayo cyiza iyo wayemereye kuyiha wese. Tumaze kwicara no kubiganiraho muri project zose twari dufite duhuriza kuri ririya sengesho nk'abaramyi no kuyikora muri buriya buryo twayikoze mu kwa Gatatu igihe Gentil yari inaha (Kigali)". 

Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda ukorera muzika muri Canada, umwibuke mu ndirimbo zihembura benshi ndetse zikabajyana mu Mwuka zirimo; Biratungana, Buri Munsi Ft Adrien Misigaro, Iyo mbimenya, Umbereye maso Ft Nice, Hari imbaraga, Tuzanezerwa, Hano ku Isi Ft Adrien Misigaro, Ni Yesu Ft Serge Iyamuremye, n'izindi. Ni umuramyi w'umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse bigasemburwa no kuba ari intyoza mu gucuranga gitari n'ibindi bicurangisho bitandukanye. Aherutse kwibaruka imfura ye y'umuhungu na Rhoda Mugiraneza (Rhoda Misigaro).


Gentil Misigaro yasohoye indirimbo yakoranye na Nkomezi Prosper

Prosper Nkomezi ari mu kiragano gishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umunyempano udashidikanwaho mu batanga icyizere cy'ejo heza. Ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki wa Gospel, ibi bikaba byashimangirwa n'abitabiriye igitaramo cye cya mbere ndetse n'abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bitabiriye igitaramo Israel Mbonyi yahakoreye mu mezi ashize. Muri icyo gitaramo, Prosper Nkomezi yaretswe ko indirimbo ze zakoze akazi gakomeye mu mitima ya benshi. Umwibuke mu ndirimbo ze nka; Urarinzwe, Nzayivuga, Humura, Ibasha gukora, Sinzahwema (Amamara), n'izindi.


"Mpindura inzu yawe" Prosper Nkomezi na Gentil Misigaro mu ndirimbo 'Ndaje'


Prosper Nkomezi yaririmbiye Gentil Misigaro mu bukwe bwe na Rhoda

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDAJE' YA GENTIL MISIGARO FT PROSPER NKOMEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND